AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Ubwongereza: Urukiko rwakatiye umugore wagerageje gufungura urugi rw’indege iri mu kirere

Umugore witwa Chloe Haines wahamwe n’icyaha cyo guhungabanya umutekano w’indege no gusagarira umwe mu bakozi b’indege nyuma yo kugerageza gufungura urugi rw’indege iri mu kirere yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’Urukiko rwo mu Bwongereza .

Muri Kamena umwaka ushize nibwo uyu mugore wari mu ndege ya Sosiyete yitwa Jet2 yavaga mu Bwongereza yerekeza muri Turikiya yagerageje gufungura umuryango w’iyi ndege ari nako asakuza abwira abayirimo ko ashaka gupfa nabo akabica.

Nyuma yo kubona ibi umwe mu bakozi bakora mu ndege yagerageje kumuturisha ariko akomeza kumurwanya.

Ibi byatumye iyi ndege isubira ku kibuga yari yahagurutseho iherekejwe n’izindi ebyiri za gisirikare.

Nyuma yo gusubira ku kibuga cy’indege uyu mugore yahise atabwa muri yombi na Polisi yo mu Bwongereza ariko we avuga ko atibuka ibyabaye kuko yari yanyoye inzoga nyinshi azivanga n’imiti.

N’ubwo gufungura uru rugi rw’iyi ndege bitari gukunda ntibyabujije abari bayirimo bagera kuri 206 guhangayika no guteza impagarara mu ndege.

Nyuma yo gukora iperereza ryimbitse ku wa 12 Gashyantare Urukiko rwa Chelmsford Crown rwamukatiye gufungwa imyaka ibiri.

Umuyobozi wa Jet2, Steve Heapy, yavuze ko bakiriye neza iki gihano cyane ko igikorwa cy’uyu mugore cyabahombeje £86 000, akabakaba miliyoni 100 Frw.

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’ubwikorezi bw’indege ku Isi, IATA, rivuga ko kuva mu 2007 kugeza mu 2017 ryari rimaze kwakira ibibazo bigera kuri 66 000 by’abantu bateza umutekano muke mu ndege.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger