AmakuruInkuru z'amahanga

Ubwongereza: Icyo dukeneye ni Demokarasi si Ubwami

Mu gihugu cy’ Ubwongereza, ejo ku wa 6 Gicurasi 2023 mu Murwa Mukuru wa London, i Westminster Abbay habereye umuhango wo kwimika Umwami Charles wa Gatatu n’ Umwamikazi Camilla.

Ni umuhango wari witabiriwe n’ Abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda ari nawe uyoboye Umuryango wa Commonwealth muri manda y’ umwaka umwe wari wajyanye na Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak, Umunyamabanga wa Commonwealth Patricia Scotland, Abaperezida n’ intumwa za guverinoma z’ Ibihugu bigize Commonwealth, Umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika Jill Biden, Ibikomangoma n’ Ibikomangomakazi by’ Ubwongereza.

Igikorwa cyo kwimika no kwambika ikamba Umwami w’ Ubwongereza cyakozwe n’ Umwepisikopi wa Canterbury ari nawe Muyobozi w’ Idini ry’ Angilikani ku Isi Justin Welby aramusengera ndetse anamusabira ku Mana ngo imurengere. Umwami w’ Ubwongereza ni n’umuyobozi w’Ikirenga w’Itorero rya Anglican mu Bwongereza.

Mu gihe mu bwami barimo bategura umuhango wo kwimika Umwami Charles III hari itsinda ryahuriye ku kibuga cya Trafalgar Square i London maze ryigaragambya rivuga ko ritagikeneye Ubwami.

Trafalgar Square hari ikibumbano cy’Umwami Charles I wishwe mu 1649 azize kwivumbura kw’abaturage ari nabyo byatumye u Bwongereza buhinduka Repubulika n’ ubwo mu 1660 Ubwami bwasubijweho n’umuhungu we Charles II yimikwaga ngo asimbure se.

Abigaragambya bitwaje ko badashyigikiye ubwami bw’Ubwongereza bavuga ko ubuyobozi bwa cyami  buhabanye na demokarasi kuko nta ruhare abaturage bagira mu gutora uzaba umwami ndetse bakaninubira amafaranga agenda mu kwita ku bwami n’umuryango w’umwami.

Umwami Charles III w’ Ubwongereza

Umwami Charles yambikwa ikamba

Umwamikazi Camilla yambara ikamba

Ikamba ryambitswe Charles III

Abigaragambya badashaka ubwami

King Charles III na Queen Camilla

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger