AmakuruImyidagaduro

Ubuyobozi bwa East Africa’s Got Talent bwasubije Esther na Ezekiel bavuze ko batarahabwa igihembo cyabo batsindiye

Iri rushanwa rya East Africa’s Got Talent, ryabaye mu mwaka 2019 ryegukanwe n’aba bana babiri bo muri Uganda. Ryari ryitabiriwe n’abanyepano batandukanye bo muri Afurika y’uburasirazuba harimo n’abanyarwanda.

Abana babiri b’abavandimwe ari bo Esther na Ezekiel Mutesasira batsinze irushanwa rya East African’s Got Talent mu minsi ishize bifashishije imbuga nkoranyambaga bavuga ko batarahabwa amafaranga ibihumbi 50 $ batsindiye.

Kuri ubu hamaze gutangazwa igisubizo n’abamwe mubategura iri rushanwa , uwitwa Katson Horace, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko bamaze kwishyura aba bana babaha agera ku bihumbi mirongo itatu na birindwi by’amadolari y’ Amerika ($37,000) mu bibumbi mirongo itanu ($50,000) bagombaga guhabwa akaba yarahawe umubyeyi wabo.

Uyu Katson Horace yakomeje avuga ko Nyirasenge w’aba bana ariwe wabafashaga muri iri rushanwa kuko ababyeyi babo batabashije kuhaboneka.

Mu magambo ye yagize ati:”Ntabwo twapfa guha $50,000 abana bato. Murabizi ibintu iyo byajemo amafaranga buri wese abizamo. Icyabaye ni uko abatsinze bahise bishyurwa $25,000 gusa kuri bo ntabwo twari tuzi uwo turi buhe amafaranga hagati ya nyina cyangwa se ubabyara. Gusa Se niwe waje mu ntekerezo zacu nyuma duhita tumuha aya mafaranga”.

Katson yakomeje avuga ko aba bana ari aba Ambasaderi East Africa’s Got Talent bityo amakimbirane bafite mu muryango wawo atari gutuma baza mu itangazamakuru bakabasebya, nabo batari guceceka kuko bari kuvugwa nabi hanze muri rubanda.

Uyu Katson yakomeje abwira itangazamakuru ko batazi neza aho bazohereza amafaranga asigaye bityo bakaba bazakoresha ubushishozi mu kwishyura amafaranga asigaye.

Aba bana bavuga ko batarahabwa ibihumbi 50 by’amadorali y’amarika batsindiye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger