AmakuruPolitiki

Ubutumwa ku bategereje Bamporiki Edouard i Mageragere n’abibaza impamvu atahise afungwa kandi yarakatiwe imyaka 4

Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022 ,Hon Bamporiki Edouard wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda, akanagira imyanya ikomeye mu buyobozi, ubu akaba akurikiranyweho [ashobora kuzajurira] ibyaha, yakatiwe gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw, benshi bakomeje kwibaza impamvu atahise ajyanwa muri Gereza kandi yarakatiwe igihano kidasubitse.

Imapamvu ya mbere ni uko Bamporiki yaburanaga adafunzwe kandi nubwo yakatiwe akaba afite iminsi 30 yo kuba yajuririye icyemezo cy’Urukiko kandi uretse n’ibyo ntabwo Umucamanza yigeze ategeko ko ahita afungwa.

Ubundi Iyo ukatiwe n’Urukiko uba ufite Iminsi 30 yo kujurira bivuze ngo Bamporiki aramutse atajuriye muri iyi minsi , nibwo yahita afatwa akajyanwa muri Gereza kurangiza igifungo yakatiwe ariko mu gihe ajuriye , ubujurire bwe bukemerwa ategereza umunsi wo kuburana ubwo bujurire adafunze.

Kuri Bamporiki rero waburanye adafunze bivuze ko aramutse ajuriye agatsindwa mu rukiko rwisumbuye , ashobora kujurira mu Rukiko rw’Ikirenga nabwo yatsindwa akajya mu Rukiko rw’Ubujurire (NK’umuntu waburanye adafunze bivuze ko yakomeza no kuburana ubujurire adafunze kandi agategereza n’imyanzuro y’Ubujurire adafunze hatitawe ku gihe bizatwara kuko byose bizaterwa n’amatariki yo kuburana ubwo bujurire).

Ku rundi ruhande , n’Umushinjacyaha afite kuba yajuririra Icyamezo cy’Urukiko muri iyi minsi 30 , bivuze ngo hatagize n’umwe ujurira muri iyi minsi ,Bamporiki yahita ajyanwa muri Gereza.

Kubibaza ko Bamporiki aramutse ajurire agatsindwa afite gukatirwa imyaka irenze iyo yakatiwe , sibyo kuko ibi bikorwa iyo ari ubushiinjacyaha bwajuriye bugaragara ko igihano yakatiwe cyangwa ihazabu yaciwe idahagije ubwo iyo urukiko rusuzumye rugasanga ubwo bujurire bufite ishingiro , urubanza rusa n’urusubiwemo ubwo imyanzuro y’ubujurire bw’Ubushinjacyaha niyo ishobora gutuma igihano cyiyongera mu gihe butsinze gusa.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije Edouard Bamporiki, rwafashe iki cyemezo rushingiye ku bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uregwa gufungwa imyaka 20 n’ihazabu ya Miliyoni 200 Frw.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger