AmakuruPolitiki

FDLR yivanze n’Ingabo z’u Burundi biyongera Ku baMai Mai na FARDC biyemeza kurimbura M23 mu masegonda

Abarwanyi b’umutwe wa FDLR bamaze kwiyunga ku ngabo z’u Burindi biyongera ku mutwe w’Abamai Mai n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC)/biyemeza gukura M23 i Bunagana mu gihe gito cyane.

Kuva mu ntangiriro z’Iki Cyumweru, Ingabo za Repubulika iharanira Denokarasi ya Congo (FARDC) ziri mu myiteguro ikomeye y’urugamba rugamije kwisubiza uyu mujyi wa Bunagana.

Ni ibikorwa irimo gufwashwamo n’abafatanyabikorwa bayo, barimo Ingabo z’u Burundi, imitwe y’Aba Mai Mai na FDLR yari iherutse kwivumbura.

Mu ntangiro za Nzeri, FDLR yari yikuye mu bufatanye na FARDC, nyuma yo kwemeza ko abasirikare bayo bari benda kwicwa n’inzara aho bari ku rugamba, ndetse ngo n’ibyo bemerewe na FARDC byose ikaba yari yaranze kubishyira mu bikorwa.

Amakuru avuga ko mu bigo bya Gisirikare bya FARDC, hatangiye kugera abasirikare b’Abarundi kuva Kuwa mbere tariki ya 26 Nzeri 2022. Aba basirikare b’u Burundi baje bavuye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo baje bahasanga abarwanyi b’imitwe yasinye amasezerano y’Ubutanye na FARDC, barimo : Mai Mai CMC Nyatura, FPP Kabido, RUD Urunana na FDLR.

Ibi byatumye Umutwe wa M23 uticaye ubusa nawo, utanga impuruza ku baturage batuye agace ka Kabindi, ubasaba kwimukira mu bice bya Bunagana na Tchengerero kuko isaha n’isaha agace ka Kabindi gashobora guhinduka isibaniro nk’uko bitangazwa na Rwandatribune.

Hashize amezi arenga atatu , umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Bunagana uhuza Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, dore ko wagiye mu maboko y’aba barwanyi kuwa 13 Kamena 2022.

Umutwe wa FDLR uherutse gusaba Leta ya DR Congo ko yagira uruhare mu rugamba rwo kurwanya M23 yanga urunuka ivuga ko ugizwe n’Abatutsi bafashwa n’u Rwanda bityo ko ugamije kubarimbura burundu.

Itangazo ry’umutwe wa FDLR ryo kuwa 20 Nyakanga 2022, ryashyizweho umukono na Maj Cure Ngoma, umuvugizi wa FDLR rivuga ko FDLR itewe impungenge ndetse ko yamaze kubona ko Umuryango w’ibihugu by’Uburasirazuba bwa Afurika EAC ,urimo gutinza gahunda yo kohereza umutwe w’ingabo uhuriwe n’ibihugu bigize uyu muryango mu rwego rwo gurwanya M23 n’indi mitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa DR Congo.

FDLR kandi ivugako yakiriye neza ikifuzo cya leta y’u Burundi cyo kohereza umutwe udasanzwe mu ngabo z’u Burundi uzaba uyobowe na Gen Maj Sibomana Ignace na Lt Col Baranyikwa Ildephonse kugirango uhangane na M23 bityo ko FDLR yifuza ko abarwanyi bawo bazivanga n’uwo mutwe udasanzwe mu Ngabo z’u Burundi kugirango bafashe FARDC guhashya umutwe wa M23.

Cure Ngoma arangiza avuga ko ibyo byakoroha ngo kuko abarwanyi ba FDLR bamenyereye ndetse bakaba basanzwe bazi neza uduce twinshi two muri Kivu y’Amajyaruguru byumwihariko muri teritwari ya Rustshuru ahari ibirindiro bya M23

FDLR binyuze mu muvugizi wayo Cure Ngoma ikomeza ivuga ko M23 ari umutwe ugizwe n’Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru, bashyigikiwe n’u Rwanda bityo ko byaba byiza indi mitwe yose yo mu karere yifatanyije na FDLR maze bakarimbura Abatusti n’ababashyigikiye bose mu karere

Yagize ati : Turasaba indi mitwe yose yo mu karere kwifatanya natwe maze tukarandura burundu Abatutsi mu karere n’afatanyabikorwa babo.”

FDLR isanzwe ari umutwe ugizwe ahanini n’abahoze mu ngabo za EX FAR n’Interahamwe bagize ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugeza ubu ukaba ukibungana ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango rukomeye ufitiye Abatutsi.

FDLR yanga urunuka umutwe wa M23 ngo kuko ahani ari umutwe ugizwe n’Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi .

Ku rundi ruhande ariko hari abasanga umutwe wa FDLR utagakwiye kugira uruhare mu kurwanya indi mitwe ,ko ahubwo ariwo wagakwiye kurwanywa mbere y’indi mitwe yose ,cyane cyane ko ariwo ntandaro y’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DR Congo no mu karere muri rusange.

Hari nabafashe ibi byatangajwe na FDLR nko kujijisha kuko n’ubusanzwe bizwi ko uyu mutwe wari usanzwe warashowe imbere ku rugamba FARDC ihanganyemo na M23.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger