AmakuruPolitiki

Ubushinwa bwaribwitezweho ko bwatabara Putin mu ntambara bwagaragaje uruhande bushigikiye

Ubushinwa bwanze gushigikira Uburusiya bufatwa nk’inshuti yabwo, buhitamo kutagira icyo buvuga ku gitekerezo Amerika yashyize imbere y’akanama ka ONU gashinzwe umutekano, yamagana ibitero Uburusiya burimo kugaba muri Ukraine.

Uretse kuba Ubushinwa butagize icyo buvuga ngo bwemeze cyangwa ngo buhakane icyo gitekerezo, bwasohoye itangazo rishobora kutakirwa neza ku ruhande rw’Uburusiya.

Ambasaderi w’Ubushinwa muri ONU, Zhang Jun, yasabye akomeje ko Uburusiya bwubahiriza ubwigenge bwa Ukraine no kutavogera icyo gihugu.

Ambasaderi Zhang muri iryo tangazo, yagize ati: “ Ukraine yari ikwiriye kuba igihugu gihuza Uburengerazuba n’Amajyepfo aho kuba ikibuga kigwanirwaho n’ibihugu by’ibihangange.”

Uwo mutegetsi uhagarariye Ubushinwa muri ONU,yanavuze ko ubwoba Uburusiya bufite bw’uko ishyirahamwe NATO ryifuza kwaguka, rikongeramo Ukraine nk’igihugu cy’umunyamuryango waryo bwumvikana.

Kubona Ubushinwa bwanze kugira icyo buvuga ku gitekerezo cyo kwamagana intambara Uburusiya bwatangiye muri Ukraine, byateye ibibazo byinshi birimo kumenya niba Ubushinwa ku munota wa nyuma bwaba bushaka gutererana Uburusiya, cyangwa niba busanga Uburusiya bwararengereye bugasuzugura Ukraine.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger