AmakuruInkuru z'amahanga

Ubushinwa bwahagaritse imbuga nkoranyambaga zifatwa nkizikomeye ku Isi

Igihugu cy’ubushinwa ni kinwe mu bihugu bikize ku isi kikaba ari nacyo gihugu gituwe n’abaturage benshi ku isi aho ituwe n’abasaga Miliyali na miliyoni magana ane.

Uyu mubare wabatuye iki gihugu cyo muri Asia biri mibituma imbuga nkoranyambaga nyinshi zifuza gukorera muri kiriya gihugu mu rwego rwo kongera umubare wabayoboke bazo.

Ubushinwa kandi uko aribwo bufite abatuye isi benshi ninako bakoresha imbuga nkoranyambaga ku bwinshi.

Ubushinwa bwafashe umwanzuro wo guhagarika imbuga nkoranyambaga zikomeye hafi ya zose zirimo Izabanya burayi ndetse n’abanyamerica nka Facebook, Twitter, Gmail, Google, Wikipedia n’izindi mbuga zikomoka muri America cyangwa I burayi.

Igitangaje kandi ni uko n’umuntu uzajya ujya mu bushinwa asanzwe azikoresha azajya agerayo zikureho ako kanya akihagera.

Abasesenguzi batandukanye bavuga ko zimwe mu mpamvu izi mbuga nkoranyambaga zaba zahagaritswe na Leta y’ubushinwa ari uko bashaka guteza imbere imbuga nkoranyambaga zabo bwite zirimo izitwa Sina Weibo , Wechat Baidu tieba n’izindi zabo zirimo na Tik Tok.

Ibi kandi Leta y’iki gihugu yabikoze kugirango ikomeze kwimika umuco w’ibikorerwa mu bushinwa no kurwanya imico izanwa n’abanyaburayi cyangwa abanyamerika.

Ibi bikozwe nyuma y’igihe kinini Ubushinwa bwirukanka inyuma ya Leta zunze umwe za America mu bihugu bikize ku isi ibintu byakkmeje kuzamura impaka hagati y’Ibihugu mbyombi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger