Utuntu Nutundi

Ubushinwa: Abagore bigaga kubaha abagabo ntabwo byabaguye neza

Abategetsi bo mu Bushinwa bafunze ikigo cyigishaga abagore kubaha abagabo no gutegekwa nabo nyuma yaho ubuyobozi bw’amashuli mu bushinwa buvugiyeko ibi bigo bidakurikiza amategeko.

Ibiro bishinzwe uburezi mu Bushinwa biravuga ko icyo kigo cyavugaga ko cyigisha amahame gakondo kitakurikizaga amahame mbonezamubano igihugu kigenderaho dore ko ibigo nk’ibi byiyongereye  cyane mu Bushinwa mu myaka ishize.

Amashusho ya video kuri interineti yerekanye abarimu bavuga amagambo arwanya uburinganire bushingiye ku gitsina mu gihe zimwe mu nama zahabwaga abagore harimo kutitabara igihe bakubiswe n’abagabo babo.

Video yaciye ibintu yashyizwe kuri interineti n’urubuga rwa Video Pear yerekana abarimu bo ku ishuri rya Fushun School of Traditional Culture babwira abagore ko batagomba kwirushya bashaka akazi.

Basaba abagore kubaha nta gushidikanya ba se, abagabo babo n’abahungu babo muri rusange . Abo barimu kandi babgaragara  baburira abagore ngo iyo umugore agiranye imibonano mpuzabitsina n’abagabo barenze batatu, intanga zihinduka uburozi bushobora kumwica.

Iyo video kandi yerekana abagore bakora imirimo yo mu rugo nko gukubura no gusukura imisarane bakoresheje intoki zabo ibintu bisa naho ari ibikorwa bigayitse ku kiremwa muntu.

Ibi Ubushinwa bubihagaritse nyuma yho mu bihugu bitandukanye nk’ubuhinde kubuha umugabo cyangwa igitsina gabo muri rusange ari inshingano z’igitsina gore kugeza nubwo umugore apfukamira umugabo kugirfango amusuhuze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger