Amakuru

Ubushakashatsi bwemeje ko COVID-19 yamaze kwiyongeraho indi ndwara irigutuma irushaho gukomera

Hashize igihe gito abahanga bavuze ko hadutse ubundi bwoko bwa Omicron yihinduranyije. Abahanga babuhaye izina rya Flurona ni ukuvuga impine ihuje Coronavirus n’ibicurane( Flu).

Abarwayi b’iyi ndwara bisa n’aho ari inzaduka bagaragaye hirya no hino ku isi, kandi hari impungenge ko iriya COVID-19 yiyongereyeho ibicurane izagera henshi itaragera.

Kubyemeza gutya bishingirwa ku muvuduko w’ubwandu bwa Omicron, iyi ikaba ari COVID-19 yihinduranyije ikaba ifite umuvuduko munini mu kwandura.

Ibyo twamenye kuri Flurona:

Kuba Flurona iri kuvugwa ho cyane muri iki gihe biraterwa n’uko na Omicron nayo irembeje henshi. Ikibazo cya Flurona ni uko uyifite aba afite COVID-19 ariko hakiyongeraho n’ibicurane.

Indi mpamvu ituma abantu bandura iyi Flurona ni uko badohotse ku ngamba zo gukaraba intoki bityo mu kwikora ku mazuru bigatuma bayanduza udukoko dutera ibicurane bita influenza.

Ni ngombwa ko abakora mu nzego z’ubuzima bongera gushyira imbaraga mu kwibutsa abantu akamaro ko gukaraba intoki kenshi.

Ikindi ni uko abantu batagombye guhangayika cyane ngo bumve ko ubwo banduye COVID-19 ibyabo byarangiye.

Bagomba kumva ko kwandura kiriya cyorezo ubwabyo bihagije, bityo ko bagombye kwirinda ko bandura n’ibicurane kandi ibicurane ubwabyo biranegekaza.

Gusa nk’uko umuhanga witwa Davis Edwards yabwiye The Bloomberg, biragoye cyane ko umuntu yandurira rimwe Omicron igahita izamukana na Flurona.

Ngo ni nk’uko bidakunze kubaho ko umuntu yibwa n’abajura babiri icyarimwe.

Nk’uko bisanzwe bigenda, buri mwaka haba igihe ibicurane byibasira abantu.

Gusa abantu bagombye kwirinda ibyatuma bandura COVID-19 bityo na biriya bicurane ntibizabazahaze.

Ikindi ni uko kwikingiza COVID-19 ari ingenzi kubera ko n’’ibicurane bizahaza umuntu usanganywe ubudahangarwa bw’umubiri budakomeye.

Kumwongerera abasirikare b’umubiri rero ni ingenzi.

Kugeza ubu Flurona yamaze kugaragara muri Israel no mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo bimwe na bimwe nka Brazil.

No muri Leta zunze ubumwe z’AmerIka naho hari abandu bacye bahabonetse.

Ntitwakwibagirwa no muri Espagne..

Twitter
WhatsApp
FbMessenger