Amakuru ashushyePolitiki

Uburundi bwavuze ku gitero cyagabwe mu Rwanda ahitwa i Nyabimata

Uburundi burahakana amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda yavugaga ko Abarundi aribo bagabye igitero cyagabwe i Nyabimata, Uburundi buvuga ko nta muntu wateye mu Rwanda aturutse ku butaka bwabo.

Guverinoma y’u Rwanda ibicishije muri Polisi y’igihugu yatangaje ko abagabye igitero i Nyabimata mu karere ka Nyaruguru baturutse mu gihugu cy’Uburundi.

Itangazo rigenewe abanyamakuru rigaragara ku rubuga rwa Polisi y’igihugu rivuga ko ahagana saa tanu n’igice z’ijoro ry’ejo ku cyumweru, ku wa 1 Nyakanga 2018 agatsiko k’abantu bitwaje intwaro bagabye igitero mu mudugudu wa Cyamuzi, akagari ka Ruhinga, mu murenge wa Nyabimata ho muri Nyaruguru.

Ku ruhande rw’uburundi, umuvugizi wa Leta y’Uburundi mu bijyanye no gukoresha intwaro imbere mu gihugu yavuze iko ibyo u Rwanda rutangaza ari ikinyoma cyambaye Ubusa.

Terence Ntahiraja mu kiganiro yagiranye na BBC yagize ati:” Twebwe mu burundi bwacu hari amahoro n’umutekano , u Burundi ntibwigera butera ibibazo ibihugu bihanye imbibi, amakuru nkayo ntabwo ariyo ibyo ntabyo tuzi mu burundi, Imana yonyine niyo izaturenganura. Icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa.”

Aka gatsiko kasahuye ibintu by’abaturage birimo ibikoresho ndetse n’ibiribwa, nk’ibishyimbo, umuceri ndetse n’ibirayi.

Aba bagizi ba nabi barashe mu kirere banategeka abaturage kubatwaza ibyo bari bibye, gusa baza kubarekura nyuma yo gukomwa mu nkokora n’ingabo z’u Rwanda zahise zitabara zikimara kumva amakuru y’iki gitero.

Aka gatsiko kagabye iki gitero gaciye mu ishyamba rya Nyungwe nyuma yo kuva mu gihugu cy’Uburundi, akaba ari na ho bongeye guca batashye. Iki gitero kije gikurikira ikindi cyagabwe muri aka gace mu byumweru 2 bishize.

Ubuyobozi bwo muri aka gace ndetse n’ingabo z’u Rwanda bahise bagirana inama n’abaturage, mu rwego rwo kubihanganisha, bakaba banabijeje umutekano uhagije.

Polisi y’u Rwanda irasaba ubufatanye mu guhanahana amakuru yafasha mu iperereza rikomeje gukorwa.

Terence Ntahiraja avuga ko ibyo Polisi y’u Rwanda itangaza ari ikinyoma
Twitter
WhatsApp
FbMessenger