AmakuruImyidagaduro

Uburanga bw’umukobwa uzagaragara mu ndirimbo ya The Ben na Diamond Platnumz (+AMAFOTO)

Benshi mu bakunzi b’umuziki nyarwanda bategerezanyije amatsiko indirimbo ya The Ben na Diamond Platnumz izasohoka kuri alubumu ya gatatu ya The Ben, kugeza ubu ntayandi makuru arajya ahagaragara kuri iyi ndirimbo gusa ikimaze kumenyekana ni umunyamideli witwa Nelly Alexandra Kamwelu uzagaragara mu mashusho yiriya ndirimbo.

Mu bakobwa babiri bifashishijwe mu mashusho y’iyi ndirimbo, harimo umunyamideli Nelly Alexandra Kamwelu, umunyamideri w’icyamamare mu gihugu cya Tanzania.

Ku munsi w’ejo hashize taliki 29 Ugushyingo bivugwa ko aribwo amashusho y’iriya ndirimbo yarangije gufatwa dore ko The Ben yatumijeho Jullien BmJizzo usanzwe utunganya amashusho y’indirimbo mu Rwanda ndetse na MadeBeats usanzwe utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi.

Uyu mukobwa uretse iyi ndirimbo ya The Ben na Diamond agiye kugaragaramo, Kamwelu ari no mu zindi ndirimbo  nka ’My Love’ Tom Close aherutse gukorera muri Tanzania, Crush ya Otile Brown,anagaragara kandi mu ndirimbo yitwa ‘ Tell Me ya Jux na Joh Makini.

Uyu mukobwa yamenyekanye cyane mu 2011 ubwo yitabiraga amarushanwa atandukanye y’ubwiza arimo Miss Universe ryabereye muri Bresil, Miss Tourism Queen International ryabereye mu Bushinwa, Miss Earth ryabereye muri Philippines na Miss International ryabereye mu Bushinwa yose yabaye mu 2011 aho hose yari ahagarariye igihugu cya Tanzania.

Nelly Alexandra Kamwelu,w’imyaka 28, avuka kuri Se w’umuny-Tanzania na nyina w’Umurusiyakazi.

Nelly Alexandra Kamwelu
Nelly Alexandra Kamwelu,w’imyaka 28, avuka kuri Se w’umuny-Tanzania na nyina w’Umurusiyakazi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger