AmakuruAmakuru ashushye

U Rwanda rwatangiye gutanga inkingo ebyiri zitandukanye ku muntu umwe

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu bahawe urukingo rwa mbere rwa Astrazeneca bagejeje igihe cyo guhabwa urwa kabiri ntiruboneke, bagiye guhabwa urwa Pfizer nk’uburyo bwemejwe ko butanga ubwirinzi bukomeye kuri virus ya SARS-CoV-2, itera uburwayi bwa COVID-19.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’ubushakashatsi bwa Com-COV bwakorewe mu Bwongereza, bwasuzumye umusaruro uboneka iyo umuntu amaze guterwa inkingo ebyiri za AstraZeneca, ebyiri za Pfizer cyangwa urukingo rwa mbere rwa AstraZeneca maze urwa kabiri rukaba urwa Pfizer.

Bwerekanye ko abantu bahawe urukingo rwa AstraZeneca maze nyuma y’ibyumweru bine bagahabwa urwa Pfizer, bagize ubwirinzi buri hejuru kurusha abantu bahawe inkingo ebyiri za AstraZeneca.

Bwatumye hanatangira gutekerezwa uko abahawe inkingo ebyiri za AstraZeneca, ubwirinzi bwabo bwazamurwa binyuze mu kubaha urukingo rw’ubundi bwoko, muri gahunda ikomeje kuganirwaho yo kongerera imbaraga inkingo.

Mu minsi ya mbere yo gukingira mu Rwanda hakoreshwaga cyane inkingo za AstraZeneca, ariko kubera izamuka ry’ubwandu mu Buhinde, bwahagaritse kuzohereza mu mahanga bituma bamwe batabona urukingo rwa kabiri.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimaba Sabin, yavuze ko mu gihe muri ibi bihe harimo gutangwa urukingo rwa Pfizer, abahawe rumwe rwa AstraZeneca badakwiye kuguma mu rugo ngo bihebe, bibwira ko urwa mbere rwabaye impfabusa.

Yakomeje ati “Na we naze, ahubwo byihuse, afate urukingo rwa kabiri kugira ngo rwunganire ubwirinzi buke umubiri wabashije gukora ku rukingo rwa mbere.”

Yavuze ko bishoboka ko umuntu yaba yarafashe urukingo rw’ubwoko runaka, ku nshuro ya kabiri agafata urundi.

Ati “Byagiye bigirwaho impaka cyane, ubushakashatsi bumaze igihe bukorwa, ariko kugeza uyu munsi wa none ndetse ni n’imibare mishya igaragaye mu cyumweru gishize, ko umuntu wafashe urukingo rwa AstraZeneca ashobora ndetse no gufata urukingo rwa kabiri rwa Pfizer ntagire ikibazo, ahubwo bikaba byamuha ubudahangarwa bufatika.”

“Ku zindi nkingo urwo wabanza n’urwo wakurikizaho bizagenda bimenyekana, ariko kuri izi ebyiri icyo navuga ko ari igishya cyagaragaye mu bashakashatsi ndetse n’itsinda ryihariye ribikurikirana hano mu Rwanda, tukaba twarabiganiriyeho dusanga bishoboka, byanatangira gukoreshwa hano.”

Ni bishya kuko ku wa 2 Mata 2021 mu minsi ya mbere y’ikingira mu Rwanda, Dr. Nsanzimana yari yatangaje ko mu gufata inkingo, “nta kuvanga inkingo ku muntu 1.”

Kugeza ubu ibihugu bya Espagne n’u Budage byamaze gutangira uburyo bwo kuvanga inkingo ku bantu bahawe iza AstraZeneca mbere, ubwa kabiri bahabwa urwa Pfizer cyangwa Moderna.

Bitandukanye no kuzamura ubwirinzi bw’umubiri ariko, ho zirimo kuvangwa kubera impungenge bagize ku rukingo rwa AstraZeneca zijyanye no kuba rushobora gutera kuvura kw’amaraso.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu bamaze gukingirwa ni ibihumbi 622. Intego ni ugukingira abarenga miliyoni 7.8.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

 

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger