AmakuruPolitiki

U Rwanda rwasimbuje abapolisi bo mu butumwa bw’ amahoro muri Repubulika ya Centre Africa

Ku Cyumweru tariki ya 21 Gicurasi,  itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda  RWAPSU-7 bagarutse mu Rwanda bavuye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), aho bari bamaze igihe kingana n’umwaka.

Basimbuwe na bagenzi babo bagize itsinda RWAPSU-8 riyobowe na SSP Gilbert Safari, ryahagurutse i Kigali mu gitondo ryerekeza mu Murwa Mukuru Bangui.

Commissioner of Police (CP) Costa Habyara yabifurije urugendo rwiza no kuzakora akazi neza ubwo bahagurukaga ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo, yongera no guha ikaze abapolisi bagize itsinda RWAPSU-7, ubwo bari bahasesekaye ku mugoroba bari kumwe n’umuyobozi wabo; Chief Superintendent of Police (CSP) Vincent B Habintwari.

Itsinda ry’abapolisi RWAPSU rifite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Centrafrique n’ab’Umuryango w’Abibumbye barimo Minisitiri w’intebe, Minisitiri w’ubutabera, Perezida w’inteko ishinga amategeko, Intumwa yihariye y’umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’abamwungirije n’Umuyobozi wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye.

CSP  Habintwari, yavuze ko bagiye bakora n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yavuze ati: “Uretse inshingano nyamukuru twari dufite, twagiye dukora n’ibikorwa byo gufasha abaturage birimo gutanga amaraso ku bushake, gutanga imiti, kuvura abaturage ku buntu no guha ibiribwa abari barazahajwe n’ibiza.

Uretse iri tsinda rya RWAPSU,  mu murwa Mukuru wa Centrafrique Bangui, hari irindi RWAFPU-1 naryo rigizwe n’abapolisi b’u Rwanda 140. U Rwanda rufite kandi andi matsinda abiri muri iki gihugu ariyo; RWAFPU-2 rikorera ahitwa Kaga Bandoro mu bilometero bisaga 300 uvuye Bangui na RWAFPU-3 rigizwe n’abapolisi 180 rikorera ahitwa Bangassou mu bilometero 725 uvuye mu murwa mukuru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger