AmakuruAmakuru ashushye

U Rwanda rwasabye uburenganzira bwo kohereza ibyogajuru 327.000 mu isanzure

Ikigo gishinzwe ibijyanye n’isanzure mu Rwanda (Rwanda Space Agency) cyatangaje ko u Rwanda rwamaze gutanga ibyangombwa mu Kigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho mu by’ikoranabuhanga (International Telecomunication Union, ITU) rusaba kwemererwa kohereza ibyogajuru mu isanzure.

Ni ibyogajuru byiswe Cinnamon-217 na Cinnamon-937 bizoherezwa mu isanzure mu birometero hagati ya 550 na 643 uvuye ku isi ahitwa muri ‘Low Earth Orbit(LEO).

Ikigo gishinzwe ibijyanye n’isanzure mu Rwanda kivuga ko u Rwanda rwasabye kwemererwa kohereza  ibyogajuru 327.000 mu isanzure.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibijyanye n’isanzure, RSA, Francis Ngabo, yavuze ko ubusabe u Rwanda rwahaye ITU ari ingirakamaro kuko bizatanga amahirwe yo kohereza ibindi byogajuru mu isanzure bizagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Yagize ati “Gutanga ibi byangombwa muri ITU ni ingenzi kugira ngo twandikishe imiyoboro ya satellite n’aho zizaba ziri (mu isanzure) ndetse tunazigame amahirwe yo kuzohereza ibindi byogajuru mu bihe bizaza.”

“Ibi kandi biri muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo gushyira ingufu mu bijyanye n’isanzure nk’uburyo bushya bwo guteza imbere igihugu.”

Francis Ngabo yakomeje avuga ko bitewe n’ikoranabuhanga rimaze kugerwaho, u Rwanda rufite gahunda yo gukora imishinga itandukanye izatanga serivisi nyinshi z’ingirakamaro mu bijyanye n’isanzure ku buryo u Rwanda ruzaba igicumbi cy’ibijyanye n’isanzure muri Afurika.

Ibi byogajuru bizaba bikurikiye icyo u Rwanda ruherutse kohereza cya Rwasat-1 kimaze imyaka ibiri mu isanzure gitanga amakuru ajyanye n’ubutaka bw’u Rwanda yifashishwa mu buhinzi n’ubworozi ndetse n’ikindi cyiswe ‘Icyerekezo’ cyoherejwe kugira ngo kijye gitanga umuyoboro wa murandasi ku banyeshuri bo ku kirwa cya Nkombo kiri mu kiyaga cya Kivu.

Ibikorwa bijyanye n’isanzure bibarirwa agaciro karenga miliyari 400$ ku Isi hose, aho ibyogajuru bigize 74% by’ako gaciro kose.

Gusa Afurika ifitemo miliyari 7$ bivuze ko hagikenewe kongera imbaraga mu bijyanye n’uru rwego kuri uyu mugabane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger