AmakuruAmakuru ashushye

U Rwanda rwakiriye inkura z’umukara zaturutse ku mugabane w’Uburayi

Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere, u Rwanda rwakiriye inkura eshanu z’umukara zazanwe muri Pariki y’igihugu y’Akagera ziturutse muri Repubulika ya Czech ku mugabane w’Uburayi.

Indege yazanye izi nkura yageze i Kigali mu ma saa cyenda z’igicuku, nyuma y’urugendo rw’ibirometero 6,000 zakoze zizazanwa.

Izi nkura zabaye iza mbere zivanwe i Burayi zizanwa muri Afurika, zari ziherekejwe na Pete Morkel, inzobere yo ku rwego rw’isi mu bijyanye no kwimura inyamaswa.

Izi nkura uko ari eshanu zirimo ingore eshatu ndetse n’ingabo ebyiri, zikaba zaje ziturutse muri Safari Park Dvur Kralove zoo yo muri Repubulika ya Czech aho zari zarahurijwe nyuma yo kuva muri Flamingo Land yo mu Bwongeza cyo kimwe no na Ree Park Safari yo muri Denmark.

Izi nkura zari zarahurijwe hamwe mu rwego rwo kuzifasha kumenyerana, mbere y’uko zizanwa mu cyanya cy’Akagera.

Byitezwe ko izi nkura zizabanza gutuzwa mu bice bitandukanye n’zindi 18 zazanwe muri Pariki y’Akagera zivanwe muri Afurika y’Epfo muri 2017.

Byitezwe ko izi nkura zizongerera agaciro izari zisanzwe mu Kagera, nk’uko ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyabitangaje mu minsi yashize.

Ubwo indege yazanye ziriya nkura yageraga i Kanombe.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger