AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

U Rwanda rwahawe na Amerika akayabo ko gukomeza kurwanya SIDA na Malariya

Leta y’u Rwanda yamazenkwakira akayabo ka miliyoni 75 z’Amadolari y’Amerika yo kwifashishwa mu bikorwa byo guhashya SIDAna Malariya, binyuze mu Kigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID.

Ni amafaranga azakoreshwa cyane cyane mu bikorwa byo guteza imbere ubuzima biciye mu kigo gishinzwe gutumiza no gutanga imiti mu gihugu (RMS).

Umuhango wo kwakira iriya nkunga ku ruhande rw’u Rwanda wari uhagarariwe n’Umuyobozi wa USAID mu Rwanda Jonathan Kamin.

Kubera icyorezo COVID-19 , bamwe bagize impungenge ko imbaraga zari zisanzwe zishyirwa mu kurwanya izindi ndwara harimo SIDA, Malaria n’igituntu zose zizashyirwa mu kurwanya kiriya cyorezo.

Bamwe mu bayobozi mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda bigeze kubwira bimwe mu bitangazamukuru ko COVID-19 itaburijemo izindi ngamba zo kurwanya indwara harimo na malaria.

Uko bimeze kose ariko, ingamba hafi ya zose mu rwego rw’ubuzima kandi hose ku isi zashyize imbagara mu kurwanya COVID-19.

Kubyerekeye ubufatanye bw’Amerika n’u Rwanda mu rwego rw’ubuvuzi, twavuga ko bwatangiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo icyorezo cya SIDA, igituntu na malaria byacaga ibintu mu Rwanda.

Ubufatanye bw’ibihugu byombi nibwo bwatumye abarwayi ba SIDA babona imiti igabanya ubukana bwayo bituma iminsi yicuma.

Ni ko bimeze no ku miti y’igituntu na Malaria.

Amerika kandi iri mu bihugu byafashije u Rwanda kubona inkingo za COVID-19 nyinshi kandi mu gihe gito.

Abo muri USAID n’abari bahagarariye Minisiteri y’ubuzima y’u Rwanda ubwo bakiraga iriya nkunga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger