AmakuruAmakuru ashushye

U Rwanda mu nzira yo gukuraho imisoro ku bahembwa imishahara mito

Iri tegeko rigiye kuvugururwa ni iryo muri Mata 2018 rishyiraho imisoro ku musaruro. Rigiye kuvugururwa ku mpamvu zitandukanye zirimo no kugabanya uburemere bw’umusoro ucibwa abakozi bafite umushahara muto no guteza imbere umurimo.

Iri tegeko ryari risanzwe ryagenaga ko abinjiza amafaranga atarenze ibihumbi 30.000Frw badacibwa umusoro ariko abinjiza 30.001 Frw kugeza kuri 100.000 Frw bakishyura umusoro wa 20% mu gihe abari hejuru y’uyu mushahara bacibwa umusoro wa 30%.

Uyu mushinga w’itegeko ugena kandi ko ’umusaruro w’umwaka usoreshwa ungana na 720 000 Frw aho kuba 360 000 Frw yari asanzweho kandi ugashyiraho igabanywa ry’igipimo cy’umusoro mu gihe cy’imyaka ibiri’.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Tusabe Richard yavuze ko iki cyemezo gikwiye kuko amafaranga agenda agabanuka mu gaciro.

Ati:“Ibihumbi 30 Frw ku kwezi cyangwa ibihumbi 360 Frw ku mwaka byashyizweho kuva mu 2005. Imyaka 15 irashize mu gihe ifaranga ryacu rigenda rigabanuka mu gaciro, twasanze igihe kigeze ngo tuzamure tugeze ku bihumbi 60 Frw ku kwezi”.

Yavuze ko amavugurura nk’aya byaba byiza agiye akorwa buri nyuma y’imyaka itanu.

Nubwo bimeze gutyo ariko hari abagize Inteko Ishinga Amategeko barimo na Frank Habineza bagaragaje ko n’ubundi uyu mushahara ukiri muto ku buryo utagakwiriye kuba ari wo uherwaho mu gusaba imisoro.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoye umushinga w’Itegeko wo kuvugurura itegeko rishyiraho imisoro ku musaruro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger