AmakuruPolitiki

U Burundi bwavuze aho kuzahura umubano wa bwo n’u Rwanda bigeze

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi Albert Shingiro, yatangaje ko umubano n’u Rwanda ugeze ahashimishije uzahurwa, nubwo hari ibibazo bike bikeneye kuvanwa mu nzira.

Kuri uyu wa 3 Gicurasi nibwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi yatangaje bimwe mu bikorwa yagezeho mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka w’ingengo y’imari, ni ukuvuga hagati y’amezi ya Mutarama na Werurwe 2022.

Minisitiri Shingiro yavuze ko mu byo bashyizemo imbaraga harimo no mu mibanire n’amahanga, nko kuzahura umubano n’u Rwanda.

Yagize ati “Twakomeje urugendo rwo kuzahura umubano wacu n’u Rwanda. Urugendo rugeze ku ntambwe ishimishije.”

Minisitiri Shingiro ariko yavuze ko kugira ngo ibintu bijye ku murongo, hari ibibazo bigomba kuvanwa mu nzira, by’umwihariko ikijyanye n’abantu bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015.

Ati “Kudushyikiriza abantu bagerageje guhirika ubutegetsi mu 2015 bihishe i Kigali bizaba ari ikimenyetso gikomeye ndetse kizahindura byinshi mu rugendo rwo kuzahura umubano.”

Mu bantu u Burundi bukeneye gushyikirizwa ngo bagezwe imbere y’ubutabera harimo Gen Godefroid Niyombare, wari uyoboye abasirikare bari bigumuye mu 2015.

Benshi mu barundi bahise bahungira mu Rwanda ubwo imvururu zari zimaze gufata indi ntera, abaturage benshi barimo guhigwa n’Imbonerakure – umutwe w’urubyiruko ushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD.

U Rwanda ruvuga ko benshi mu Barundi rucumbikiye bari mu Rwanda nk’impunzi, ku buryo bigoye ko rwabashyikiriza ubutegetsi bw’u Burundi cyane ko ubu barengerwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Mu rugendo rwo kuzahura umubano, abayobozi batandukanye bo mu Rwanda n’u Burundi bagiranye inama zitandukanye, hagati y’ubuyobozi bwa gisivili ndetse n’inzego za gisirikare zishinzwe iperereza.

Ni inama zagejeje ku guhererekakanya abanyabyaha barimo abagiye bafatirwa mu bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, harimo umutwe wa RED Tabara ku Burundi na FLN ku Rwanda.

Perezida Kagame aheruka koherereza mugenzi we w’u Burundi, ubutumwa buganisha ku gusubiza ku murongo umubano w’ibihugu byombi.

Ndayishimiye yabushyikirijwe na Minisitiri w’Ingabo Major General Albert Murasira mu biro bye i Gitega, ku wa 15 Werurwe 2022.

Ni urugendo rwabaye nyuma y’uko muri Mutarama 2022, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Ezéchiel Nibigira, wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye.

Icyo gihe Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko “bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi.”

Ni mu gihe u Rwanda narwo rushinja u Burundi gushyigikira imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano nka FDLR, FLN n’indi, yakomeje gukoresha ubutaka bw’icyo gihugu mu kwinjiza abarwanyi n’inzira ibageze mu myitozo mu mashyamba ya RDC.

Ubuhamya butandukanye bunagaragaza ko abarwanyi bakomeje gukoresha icyo gihugu bashaka kugaba ibitero ku Rwanda banyuze mu ishyamba rya Nyungwe.

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bakuru muri Gashyantare 2022, Perezida Kagame yavuze ko ku Burundi hari intambwe imaze guterwa.

Yagize ati “Ngira ngo mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza n’Abarundi n’Abanyarwanda babane uko byari bisanzwe.”

“N’ibyajyaga bitera ibibazo bindi by’umutekano ku mupaka muri za Kibira na Nyungwe, hari abantu bitwaje intwaro bambuka batera u Rwanda ibyo turagenda tubyumvikanaho n’Abarundi uko tuzagenza icyo kibazo kugira ngo kiveho burundu. Ubwo ababiri inyuma bazarushaho kugira ibyago.”

Mu gihe ibihugu byombi birimo kugerageza kuzahura umubano, u Rwanda ruheruka gufungura imipaka yo ku butaka nyuma y’igihe ifunze kubera icyorezo cya COVID-19, ariko u Burundi ntabwo burayifungura.

Buvuga ko ibihugu byombi bikwiye gushakira umuti ibibazo byakomeje kugenda bigaragara, mbere y’uko umupaka ufungurwa ku ruhande rwabwo.

Inkuru ya IGIHE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger