AmakuruIkoranabuhangaPolitiki

Twitter yatangaje ubutumwa bwabashakaga kwivanga mu matora ya Amerika

Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwashyize hanze ubutumwa burenga miliyoni 10 ivuga ko ari ubw’amahanga yashakaga kwivanga mu matora y’umukuru w’igihigu muri Amerika aherutse kuba mu 2016.

Muri ubu butumwa igihugu cy’uburusiya cyakomeje gushinjwa kwinjira muri aya matora yatumye Donald Trump atsinda nacyo harimo ubutumwa bwavuye muri iki gihugu.

Ubundi butumwa bivugwa ko bwagiye hanze ni ubwaturutse muri Iran no mu kigo cy’ubushakashatsi gifashwa na Leta y’u Burusiya.

Ikigo gikora ubushakashatsi cyitwa  Digital Forensic Research Lab, cyo cyatangiye gusuzuma ubu butumwa mu cyumweru gishize gusa kuvuga ko abohereje ubutumwa bwaturutse muri Iran n’u Burusiya, ubwo butumwa akenshi ababowohereje bashakaga gutera umwuka mubi mu matsinda y’abanyapolitiki muri Amerika.

Iki kigo gikurikije ibyo kimaze kubona kivuga ko ubutumwa bwavaga mu Burusiya ntamuntu numwe bwari bushigikiye  ahubwo ngo bwateranyaga impande zombi zari zihanganye mu matora ,  buri ruhande baruhaga ubutumwa bwarwo bwuzuyemo amacakubiri.

Bivugwako ubwo butumwa bwose bwagiye hanze bugizwe na Tweets miliyoni 10 n’amashusho arenga miliyoni n’ibindi bitandukanye bigira ubutumwa bwo kuri uru rubuga.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger