AmakuruPolitiki

Twagiramungu Faustin yavuze inzozi ze ku ifungurwa rya Paul Rusesabagina

Umunyapolitike Twagiramungu Faustin ,umaze imyaka itari mike mu bya Politiki ,akomeje kurota izuba riva ko Paul Rusesabagina bahoze bakorana mu mpuzmashyaka ya MRCD/FLN yarekurwa agasubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi ni ibyatangajwe na Twagiramungu Faustin mu binyamakuru bishamikiye ku mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ,ubwo yabazwa uko abona urugendo rwa Antony Blinken mu Rwanda n’umusaruro ruzatanga ku irekurwa rya Paul Rusesabagina .

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma yakomoje ku gisubizo u Rwanda rwahaye Anthony Blinken ku kibazo cya Paul Rusesabagina aho Minisitiri Dr Vincent Biruta yasobanuye ko Paul Rusesabagina yakatiwe n’inkiko z’u Rwanda ku buryo bwubahirije amategeko bityo ko azakomeza gufungwa akarangiza igihano cye kimwe n’abandi bahuje urubanza barimo Nsabimana Callixte Sankara , Nsengimana Herman bahoze ari abavugizi ba MRCD/FLN.

Yasubije agira ati:” Ibyo Minisitiri Biruta avuga ntabyo azi. Aravuga nk’umuntu ufite imbaraga nk’iza USA. Amerika ifite amategeko yayo kandi ntizemera kuyareka. Azakurikizwa no kuri Paul Rusesabagina kuko ari Umunyamerika.

Baramutse batsinze Amerika baba bafite ubutwari burenze ibindi bihugu bya Afurika. Ikindi n’uko ndamutse ndi mu mwanya wa Perezida Paul Kagame nakwicisha bugufi nkarekura Rusesabagina. Abanyamerika ntibazemera guceceka kubera Rusesabagina kandi ntago imibanire y’u Rwanda na Amerika yahungabana kuberako u Rwanda rukomeje kwihagararaho. Bazamurekura byanze bikunze.”

Ku rundi ruhande ariko hari abasanga ibi iri nk’inzozi za Twagiramungu Faustin wifuza ko mucuti, akaba n’umusangerangendo we afungurwa bakongera guhurira mu bikorwa byo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nk’uko babikoranaga mbere bakiri muri MRCD/FLN.

Ubwo Rusesabagina yatabwaga muri yombi, yari umuyobozi mukuru w’impuzamashyaka ya MRCD /FLN yarigizwe n’amashyaka 4 ariyo: CNRD-Ubwiyunge, RRM, PDR Ihumure na RDI Rwanda Nziza ya Twagiramungu Faustin wari wungirije Paul Ruseabagina ku buyobozi bwa MRCD/FLN.

Kuva Paul Rusesabagina yatabwa muri yombi MRCD/FLN yabaye nk’isenyutse ndetse ibikorwa byayo bikaba bitakigaragara kubera agafaranga Paul Rusesabagina yashyiragamo katakiboneka.

Indi nkuru wasoma

USA: Abadepite 2 basabye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wabo Antony Blinken gusaba n’imbaraga leta y’u Rwanda kurekura Rusesabagina

Twitter
WhatsApp
FbMessenger