AmakuruImikino

#Tourdefrance2021: Wa mufana wateje impanuka benshi bagakomereka abandi bagasezera irushanwa agiye kubiryozwa

Umugore w’umufana wataye igikarito mu muhanda kigateza impanuka ikomeye abakinnyi b’umukino wo gusiganwa ku magare bari muri Tour de France y’uyu mwaka bikaviramo benshi gukomereka no kuva mu irushanwa yatawe muri yombi ngo abiryozwe.

Abashinzwe gutegura irushanwa rya Tour de France barakajwe n’uyu mugore wagiye mu muhanda afite icyapa cyo gusuhuza abagize umuryango we bigateza impanuka ikomeye yakomerekeyemo abakinnyi benshi bamwe bahita bava mu irushanwa.

Kuwa Gatandatu wicyumweru gishize nibwo Tour de France yatangiye hakinwa agace ka mbere kavaga Brest kerekeza Landerneau ku ntera y’ibirometero 198 ariko karanzwe n’impanuka nyinshi zirimo 2 zavunikiyemo abakinnyi benshi.
Hasigaye ibirometero 45 ngo aka gace karangire,uyu mugore wari warangaye yinjiye mu muhanda afashe igikarito cyanditseho ubutumwa bwo gusuhuza sekuru na nyirakuru, hanyuma umukinnyi Tony Martin wari uyoboye ikipe ya Jumbo Visma agonga iki gikarito yikubita hasi nibwo benshi mu bari bamukurikiye barimo Kapiteni we Primoz Roglic na bagenzi be hafi ya bose bakinana baragwa.

Tony Martin wakoze impanuka yavuze ko we na bagenzi be bari bateguye neza aka gace ndetse biteguye kugatwara ariko uyu mufana bivugwa ko yari afite icyapa ashaka gusuhuza abo yasize mu rugo abicira ibirori.

Abashinzwe irushanwa rya Tour de France bahise batanga ikirego ngo uyu mugore ashakishwe atabwe muri yombi,polisi y’ubufaransa ihita itangira kumuhigisha uruhindu.

Ikinyamakuru RTL cyatangaje ko uyu mugore yafashwe nyuma y’ubuhamya bw’abantu,ubu afunguwe ahitwa Landerneau.

Uyu mugore yashinjwe guteza impanuka atabigambiriye aho yafunzwe akanacibwa amayero 1,500.

Inkuru ibanza

Tour de France 2020: Umufana yateje impanuka ikomeye abakinnyi 21 bakomeye barakomereka

Twitter
WhatsApp
FbMessenger