AmakuruImikino

Tour de Vendée 2019: Umunyarwanda umwe niwe washoboye kurangiza isiganwa

Ku Cyumweru  tariki ya 6 Ukwakira, 2019 i Vendée mu  Bufaransa habaye isiganwa ngaruka mwaka ry’amagare ryitwa Tour de Vendée ryatwawe na Sarreau Marc akoresheje 4h26’21’ mu ntera ya km 199.5.

Uwizeyimana Jean Claude ni we Munyarwanda washoboye kurirangiza, aza ku mwanya wa 65 abandi bacitse intege bageze hagati mu iri siganwa.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi batandatu, Uwizeye Jean Claude, Mugisha Samuel, Munyaneza Didier, Manizabayo Eric, Nzafashwanayo Jean Claude na Mugisha Moise. Uwizeye Jean Claude yaje ku mwanya wa 65 mu bakinnyi 73 bari bitabiriye iri rushanwa.

Irushanwa rya Tour de Vendée ryabaga ku nshuro ya 48 ryatangiye gukinwa ku nshuro ya mbere  mu 1972, Umufaransa Sarreau Marc yegukanye iri siganwa ry’uyu mwaka akoresheje 4h26’21’ mu ntera ya Km 199.5. Uyu mugabo w’imyaka 26 y’amavuko asanzwe akinira Groupama–FDJ y’iwabo mu Bufaransa. Uwizeye Jean Claude yasizwe n’uyu mufaransa waje ku mwanya wa mbere ho iminota itandatu .

Kugeza ubu umunya-Estonia witwa Jaan Kirsipuu wahagaritse kwitabira amarushanwa yo gutwara igare ni we ufite agahigo ko gutwara iri siganwa kenshi kuko yaritwaye inshuro enye.

Umunyarwanda umwe ni we washoboye kurangiza ririya rushanwa riba umunsi umwe rikarara rirangiye
Irushanwa rya Tour de Vendée ryabaga ku nshuro ya 48
Umunyarwanda umwe ni warangije irushanwa, abandi byanze bavamo rigeze hagati
Twitter
WhatsApp
FbMessenger