AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Tour de l’avenir: Abasore ba Team Rwanda mu 153 bakoresheje ibihe bimwe

Abasore batandatu bose b’Abanyarwanda bitwaye neza mu gace ka mbere k’isiganwa ry’amagare rizenguruka Ubufaransa ry’abari munsi y’imyaka 23, nyuma yo kuza mu bakinnyi 153 bagereye ku murongo rimwe.

Aba basore ni Areruya Joseph, Ukiniwabo Rene Jean Paul, Mugisha Samuel, Eric Manizabayo, Samuel Hakiruwizeye, Eric Manizabayo na Didier Munyaneza bita Mbappe.

Aba basore bose bakoresheje amasaha 3, iminota 15 n’isegonda rimwe, ibihe byakoreshejwe n’Umudage Kanter Max uyoboye urutonde rusange.

Abakinnyi batangiye kubarirwa ibihe bari muri metero 300 mbere y’uko bagera ku murongo, mu rwego rwo kwirinda imirwano yari kubera ku murongo.

Urutonde rusange.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger