Imyidagaduro

Tonzi afatanyije n’umugabo we basohoye amashusho yagatangaza

Tonzi ni umwe mu bahanzi bamenyerewe cyane mundirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho agenda akora indirimbo nyinshi kandi zigafasha imitima ya benshi kwegerana n’Imana. Ubu Tonzi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Uhorana nanjye’ nayo yasohokanye n’amashusho yayo.

“Uhorana Nanjye “, ni indirimbo Tonzi avugako yayiririmbye kuberako Imana imuhora hafi kandi akaba acugako iyi ndirimbo yayituye abantu bose bumva kandi bakemerako kubaho ari ubushake bw’Imana.

Iyi ndirimbo, amashusho yayo yakorewe muri Dubai, atunganywa n’umugabo wa Tonzi abinyujije muri  Alpha Entertainment akaba ari nawe uyiyobora.

Tonzi avugako yayise gutya kubera ko ubuzima bwe bwose yasanze kugendana n’Imana ari bwo buzima , ati :”Nayiriririmbye nshima Imana ko igihe cyose ihorana nanjye mu buzima bwanjye bwa buri munsi mu bihe byose ihorana nanjye.”

Kugeza ubu iyi ndirimbo ya Tonzi “Uhorana nanjye” imaze kurebwa inshuro zigera ku bihumbi bibiri nyuma yamasaha make ishyizwe hanze.

https://youtu.be/GfL-J92tFQw

Twitter
WhatsApp
FbMessenger