AmakuruAmakuru ashushyeUrukundo

Tom Close yabwiye amagambo akomeye umugore we

Umuhanzi Muyombo Thomas wamenyekanye mu muziki Nyarwanda ku izina rya Tom Close, yagaragaje ko yishimira cyane kuba ari kumwe n’umugore we  Niyonshuti Ange Tricia.

Ibi yabigaragaje kuwa Gatatu taliki ya 08 Werurwe 2019, umunsi mpuzamahanga w’umugore aho usanga abagabo benshi bifuriza abagore babo umunsi mwiza w’ibyishimo ndetse n’abana benshi bakaboneraho umwanya wo gushimira ba mama wabo ku bw’urukundo badahwema kubagaragariza.

Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yifurije umugore we  Niyonshuti Ange Tricia kugira uyu munsi mwiza ndetse anaboneraho umwanya wo kumwibutsa ko ariwe byishimo bye ndetse hari byinshi biriho bimunezeza bitewe n’uko amufite.

Tom Close yifashishije ifoto iriho uyu mugore we atwite ndetse ari kumwe n’umwana wabo w’imfura Ella ari gusoma kun da ya mama we, bituma anafata umwanya wo gusobanura Agaciro k’iyi foto yakoresheje.

Ubutumwa bwa Tom Close ku mugore we Tricia

Tom Close yagize ati: Urukundo rw’ubuzima bwanjye Tricia ndetse n’umwana wanjye mutoya Ella Tricia. Nahisemo iyi foto kugira ngo nshimangire uburyo wampaye ibyishimo kuba waribarutse abana bacu babiri.

Yakomeje agira ati twese uko turi bane turi mur iyi foto. Wowe, njyewe n’abana bacu babiri. Imana iguhe umugisha n’urubyaro rwawe wibarutse.

Uretse kuba uyu muhanzi yifurije umugore we kugira umunsi mpuzamahanga mwiza w’abagore, yanakomeje yifuriza ababyeyi bose muri rusange kunezerwa no kungukira byinshi kuri uyu munsi.

Tom Close n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia bamaze imyaka itanu bemeranyije kubana akaramata, kugeza ubu bakaba bamaze kwibaruka abana babiri aribo Ella na Ellan.

Umuhanzi Tom Close, umugore we Tricia n’abana babo babiri
Twitter
WhatsApp
FbMessenger