AmakuruAmakuru ashushye

Tom Close n’umugore we biyemeje kurera umwana uherutse gutoragurwa ku muhanda i Nyagatare

Dr Muyombo Thomas wamenyekanye cyane mu muziki nka Tom Close n’umugore we Ange Niyonshuti Tricia biyemeje   kurera uruhinja bivugwa ko rufite ibyumweru bitatu rwatoraguwe i Nyagatare ku muhanda.

Tom Close aherutse kujya mu Karere ka Nyagatare aherekejwe n’umugore we Ange Tricia Niyonshuti bavayo basuye uruhinja rw’ibyumweru bitatu ruherutse gujugunywa n’umubyeyi warwo ndetse bahita biyemeza ko bamwongereye mu bana babo.

Abantu benshi bashimye iki gikorwa cy’ubutwari cyakozwe n’uyu muhanzi uherutse no gushingwa Ishami rishinzwe ibyo gukusanya amaraso  Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali) mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, bavuga ko ari ntagereranwa.

Ibi byamenyekanye kuri uyu wa kane biturutse ku butumwa Umujyanama wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Kim Kamasa, yanditse kuri Twitter ashimira byimazeyo Tom Close .

Kim Kamasa yanditse agira ati “Umuhanzi wamamaye mu Rwanda, Tom Close yemeye kuba umubyeyi w’uruhinja rw’ibyumweru bitatu ruherutse gujugunywa mu mihanda ya Nyagatare. Ni ikintu cy’agaciro”

Ni benshi bashimiye cyane Tom Close ku bwo kwiyemeza kongera mu bana be uyu muhungu uherutse kuvuka nyina akamuta ku muhanda akigendera.

Tom Close yashyingiranywe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana ku itariki 30 Ugushyingo 2013, Bafitanye abana babiri barimo mukobwa w’imfura bise Ineza Ella wavutse ku wa 16 Kanama 2014, akurikirwa n’umuhungu witwa Elan wavutse tariki 25 Kamena 2017.

Uyu muryango wishimirwa na benshi ndetse hari n’abadatinya kwemeza ko ariwo wa mbere w’intangarugero mu ngo z’ibyamamare muri muzika nyarwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger