AmakuruImyidagaduro

The Ben yambitse impeta uwo yahisemo ko bazabana akaramata (+AMAFOTO)

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben yamaze gutera intambwe nshya imuganisha ku kubana n’umukunzi we, Miss Uwicyeza Pamela nyuma y’uko yemeye kuzamubera umugore.

The Ben n’umukunzi we Uwicyeza Pamella, bamaze hafi icyumweru mu Birwa bya Maldives, aho mu bigaragara bakomeje kuryoherwa n’ubuzima nk’uko bari kubigaragaza umunsi ku munsi.

Mu gihe bahamaze Uwicyeza Pamella ni we wabanje gushyira kuri konti ye ya Instagram amashusho ari gutembera ku mucanga wa Velassaru uherereye mu Mujyi wa Malé muri Maladives.

Kuwa 28 Nzeri 2021 ni bwo The Ben yanyujije amashusho kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe maze abwira abakunzi be ko hari ikintu cyiza kiri hafi gushyirwa hanze vuba cyangwa se gutangazwa.

Nyuma y’ubwo butumwa umukunzi we Miss Uwicyeza Pamella yanditse mu byishimo byinshi agira ati “AMEN” (Bisobanuye ngo ‘Bibe gutyo’), maze akurikizaho emoji y’umutima mu kugaragaza urukundo akunda uyu muhanzi .

Nyuma y’ubu butumwa hahise hakekwa igisa n’ubukwe ndetse abakunzi b’uyu muhanzi batangira gukeka ko yaba agiye gukora ubukwe we n’umukunzi wev Miss Pamella, mugihe bakibyibaza bagiye kubona babona amashusho n’amafoto The Ben na Miss Pamella bibereye ku kirwa.

kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021 The Ben yasabye Uwicyeza Pamella kuzamubera umugore , Hari amakuru ari hanze avuga ko aba bombi bateguye kujya mu biruhuko mu birwa bya Maldives ariko The Ben anafite gahunda yo gutungura umukunzi we akamusaba kumubera umugore.

The Ben yari amaze igihe ashyirwaho igitutu na bamwe mu bafana be bamubaza igihe azafata icyemezo cyo gushaka umugore nyuma y’aho mugenzi we Meddy ashyingiranywe n’umunya-Ethiopia.

Twabibutsa ko mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.

David Bayingana yafashe amashusho y’aba bombi bari mu mazi Miss Pamella yerekana impeta yambitswe na The Ben maze ayaherekeza aya amagambo agaragaza ko yishimiye intambwe bateye,

Anita Pendo nawe yishimiye cyane iyi ntambwe The Ben na Pamella bateye ati “Mbabwije ukuri umutima wanjye uranezerewe kubera iyi couple. Congz B & P”.

Ibu bukwe bwa The Ben na Pamella byatangiye kwibazwaho cyane  nyuma y’ubukwe bwa Meddy n’umukunzi we Mimi bwanatashywe na The Ben ubwe.

Abenshi bagiye bibaza igihe The Ben we azabukorera cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga. Ikirwa cya Maldives kiri ku nkengero y’inyanja y’Abahinde kibaye agasozi k’ibyiza Pamelle atazibagirwa mu mateka ye nyuma y’uko The Ben akimwambikiyeho impeta ihamya urwo amukunda.

The Ben yaraye yambitse impeta y’isezerano umukunzi we uwicyeza Pamela bamaranye iminsi irenga icyumweru mu birwa bya Maldives.

The Ben ateye iyi ntambwe nyuma y’igitutu abakunzi be bamushyiragaho nyuma y’aho mugenzi we Meddy we yamaze gushyingirwa na Mimi ,umukobwa ukomoka muri Ethiopia.
The Ben na Pamela bavuzwe mu rukundo kuva mu mwaka wa 2019.
Aba bombi ibyabo bigitangira bagendaga babigira ibanga nubwo amarangamutima yajyiye yanga bikaza kujya hanze kuva mu mwaka wa 2020.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger