AmakuruImyidagaduro

Teta Diana yageneye ubutumwa Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuhanzikazi w’Umubyarwanda Teta Diana yifatanyije n’Abanyarwanda bose muri rusange abagenera ubutumwa bw’ihumure yifashishije uburyo bw’inganzo y’umuvugo.

Teta Diana abicishije mu muvugo yahimbye hari ubutumwa bw’icyizere yageneye abanyarwanda nk’umuhanzi.

Teta Diana, abinyujije kurubuga rwa twitter yabwiye abamukurikira ko yamaze gushyira ahagaragra amashusho y’umuvugo yise “Juru ryanjye” yakubiye mu ibaruwa ishushanya icyizere nyuma y’imyaka 26 ishize u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyumuvugo yise “Juru ryanjye” Teta avuga ko ari nk’ibaruwa yavuzemo urugendo rw’u Rwanda kuva mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ubu aho rukataje mu rugendo rw’iterambere n’icyizere cy’ubuzima.

Uyu muvugo uri mu Kinyarwanda no mu Cyongereza. Teta avugamo ko hari igihe cyageze ‘Izuru riba urugero rwo kwemeza niba upfa cyangwa ukira’.

Avuga ko n’ubwo u Rwanda rwanyuze mu bikomere ubu ruhagaze rwemye.

Uyu muvugo ufite iminota itatu n’amasegonda mirongo itanu n’arindwi (3:57’).

Teta Diana aherutse kuwuvugira mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Bruges.
Uyu muvugo wa Teta Diana ugiye ahagaragara mugihe kuri uyu wa kabiri tariki 07 Mata 2020 mu Rwanda no hirya no hino ku Isi hatangiye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Teta Diana yageneye ubutumwa Abanyarwanda muri iyo minsi yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 26 bizakorwa hanubarizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 dore ko abantu bazajya babikurikuranira mu bitangazamakuru Radio na Televiziyo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger