Amakuru ashushyeImyidagaduro

Tekno Miles wari utegerejwe i Kigali, amasaha yari kuhagerera yigijwe inyuma

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Tekno Miles wari utegerejwe i Kigali muri rukerera rwo kuri icyi cyumweru ntiyabashije kuhagera.

Uyu muhanzi wagombaga kugera i Kigali saa moya na cumi n’itanu, yategushye itangazamakuru ndetse n’abateguye igitaramo ajemo bari baje kumukura ku kibuga cy’indege i Kanombe. Nyuma yo kugera saa yine n’igice atarahakandagira, abateguye igitaramo babwiye itangazamakuru ko yagize ikibazo cy’umunaniro.

Uyu munaniro yawutewe n’ikindi gitaramo yaraye akoreye mu mujyi wa Nairobi muri Kenya gusa bakaba bavuze ko byanga bikunze saa cyenda zo kuri uyu mugoroba araba yasesekaye i Kigali ndetse agahita ataramira abanyarwanda batari bake bamutegerezanyije amatsiko menshi.

Araba aje mu gitaramo cyiswe  “My250 Concert”  kiraba kuri icyi cyumweru tariki 10 Nzeri 2017,  Igitaramo kirabera mu mujyi wa Kigali muri Camp Kigali, kwinjira biraba ari amafaranga y’u Rwanda 10.000 ku bazagura amatike mbere, 15.000 ku bazayagurira ku muryango ndetse na 320.000 ku bantu umunani bazifatanya bakajya ku meza yo mu myanya y’icyubahiro.

Uyu muhanzi arafatanya na na Liliane Mbabazi, umuhanzikazi  umaze kuba icyogere muri Afurika y’iburasizuba. Ukomoka mu Rwanda wanafashe icyemezo cyo kuva mu gihugu cya Uganda yari amaze  imyaka myinshi akorera umuziki we ndetse akaba yaranemenyekanye cyane kubera kuba muri icyo gihugu.

Iki gitaramo kiratangira  mu  masaha ya saa munani z’amanywa,cyateguwe na Brainwave ifatanyije na Positive Production, kikaza kuba kirimo n’abandi bahanzi b’ibyamamare nka  Bruce Melodie, Neptunez Bands n’abandi.

Tekno Miles  ari mu bikorwa byo kuzenguruka Isi amenyekanisha album ye nshya yitwa Lion King aheruka gushyira hanze, iriho indirimbo ze zikunzwe cyane muri iyi minsi.

Tekno[Augustine Miles Kelechi]  ni umwe bahanzi bakunzwe muriki gihe kubera indirimbo zinogeye amatwi ze zatumye yigarurira imitima ya benshi zirimo Duro,Pana,Diana,Wash, GO  ndetse n’izindi nyinshi akomeje gukora muri gihe.uyu muhanzi akora injyana zitandukanye zirimo Afro Pop ,RnB na Hip Hop.

Uyu muhanzi w’imyaka 24 akomoka muri Nigeria , uretse ubuhanzi , kubyina no kwandika indirimbo anatunganya indirimbo dore ko zimwe mu ndirimbo za Davido  ziharawe n’abatari bake muriyi minsi zirimo Fall na If ariwe wazitunganije.

Mu modoka zari ku kibuga cy’indege i Kanombe nta n’imwe yagaragara iragendamo uyu muhanzi
Abari baje kumwakira bageze aho barumirwa

Theogene UWIDUHAYE/TERADIGNEWS.RW

Twitter
WhatsApp
FbMessenger