Amakuru ashushyeImyidagaduro

Ubuzima burura “Meddy” yanyuzemo kubera kutabana n’ababyeyi be bombi

Umuririmbyi w’umunyarwanda Ngabo Medard Jobert[Meddy] , yatangaje ko n’ubwo aririmba urukundo ntarwo yigeze abona kuri se na nyine. Avuga ko se yari afite abagore babiri ndetse atabanye n’umubyeyi wa Meddy igihe kinini ahubwo yaje no kumuta mu Rwanda akigira mu Burundi kubayo.

Meddy yabitangaje mu kiganiro Samedi Detente cyo kuri RBA aho yavuze ku buzima bwe akagaruka cyane ku kintu cyamubabaje mu buzima avuga ko wenda iyo aba ariwe cyaturutseho aba abyicuza gusa kubera ko nawe nta ruhare yagize ngo bibe akaba ntacyo yishinja.

Yagize ati ” Ibyo nicuza mu by’ukuri sibyo nakoze ahubwo n’ibintu mbona nabuze mu buzima kubera ikintu cyo kutabana n’ababyeyi bombi ndetse no kubona bari kumwe bishimye. Biranatangaje kuba ndirimba indirimbo z’urukundo kandi ntarigeze ndubona ku babyeyi banjye gusa nk’umusore nashakishije inzira zose zo kugera ku ntego zanjye.”

Yavuze ko kuba Se yarashatse abagore babiri byamugizeho ingaruka ndetse ntagire amahirwe yo kubana n’ababyeyi bombi cyangwa kubona igitsure cya kigabo mu bwana bwe, kuko yarerwaga na nyina wenyine agakora inshingano zose zirimo n’izo se yakagombye gukora.

Ati”Sinabayeho mu buzima bubi kuko Mama wanjye yagerageje gukora ibishoboka byose ngo tubeho neza gusa aho biva bikagera hari icyuho kiba cyarabayeho. Hari icyuho nagize mu buzima kubera kutabana na papa wanjye mu rugo ambwira iby’ubuzima. Cyane ko bavuga ko iyo urerwa n’umumama hari byinshi uhomba kuko hari inama za kigabo ubura kubera ko ubwo buzima aba atarabunyuzemo gusa byose nagiye mbyiyigisha.”

Yongeye ati”Mu by’ukuri ukuntu natangiye kuririmba ibintu by’urukundo byatewe na mama wanjye, we na papa bari bafitanye amateka yihariye kubera ko mama yitwa Alphonsine naho papa akitwa Alphonse, bose banakunda gucurana guitar nagiye nganira na mama akambwira amateka y’urukundo yanyuzemo bituma ntangira kwiyumvamo kuba naruririmba.”

Meddy  avukana n’abana batandatu[batatu kuri se na nyina abandi batatu kuri mukase]. Uyu muhanzi avuga ko kubera ubuzima bw’imiryango yabo byatumye aba bombi batabasha kubana ngo barambane n’ubwo bari baratangiye bakundana cyane.

Se wa Meddy yitabye Imana mu mwaka wa 2008 mu gihugu cy’Uburundi aho yari  yaragiye nyuma yo gutandukana na nyina wa Meddy batigeze barambana.

Umuririmbyi w’umunyarwanda Meddy

Theogene UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger