AmakuruAmakuru ashushye

Tanzania: Ababarirwa muri 500 barohamye mu kiyaga cya Victoria

Amagana y’abantu yaburiwe irengero, nyuma y’ubwato bwari butwaye abagenzi babarirwa muri 500 barohamiye mu gice cy’ikiyaga cya Victoria giherereye mu gihugu cya Tanzania.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’uko ubwato bwari butwaye aba bantu bwari buremerewe cyane, dore ko umubare w’abari baburimo urenga 500.

Ikigo cya Tanzania gishinzwe ingufu TEMESA, cyatangaje ko ubu bwato buzwi nka MV Nyerere bwakoze impanuka ku mugoroba w’uyu wa kane gusa nticyagira amakuru arambuye gitanga kuri iyi mpanuka.

Ubu bwato bwavaga ahitwa Bugorara bwerekeza ku kirwa cya Ukala.

Mu itangazo TEMESA yasohoye, yasabye abaturage ba Tanzania gukomera no kwihangana mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje.

Kugeza ubu hamaze kurokorwa abasaga 30, mu gihe abantu 5 ari bo byamaze kwemezwa ko bamaze kwitaba Imana.

Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger