AmakuruImyidagaduro

Supersexy uvugisha benshi kuri Instagram yatandukanye n’umugabo we

Supersexy Nana, umwe mu banyarwandakazi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo budasanzwe yaciye amarenga ko yatandukanye  we n’umugabo w’Umunyamerika bari bamaze imyaka 5 barushinze.

Yabitangarije kuri Instagram ye, yanditseho amagambo agaragaza ko yari arambiwe urushako, yerekana ko nta mpeta n’imwe ikiri ku kiganza cye, ashimangira ko yari amaze igihe bimuremereye ku mutima.

Supersexy Nana ntiyigeze yerura impamvu nyirizina yatumye ashwana n’umugabo we. Yari amaze igihe atangariza kuri urwo rubuga ko rimwe na rimwe abuzwa kwisanzura bikozwe n’uyu mugabo.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Werurwe 2019, yanditse ati “Kurira nta kibazo mu gihe biri ngombwa. Ariko ugomba guhagarara vuba na bwangu, hanyuma ugafata umwanzuro ku cyo gukora.”

Yongeye ati “Ndi guhisha ibyo niyumvamo ariko naniwe guhisha ibiri mu ntekerezo zanjye. Ndambiwe uru rugo.”

Yabishimangiye mu buryo bw’amashusho atiyerekana avuga ko amaso ye yabyimbye, mu ijwi rye yemeza ko nta wamwamwinjiriye muri konti noneho, kandi ibyo avuga atari ibihuha nubwo nta byinshi ari butangaze.

Nta mpeta nambaye
Imyaka itanu yari ihagije

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger