AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Sonia Rolland ufite inkomoko mu Rwanda yatangiye kwamamariza uruganda rukomeye ku Isi

Sonia Rolland ufite inkomoko mu Rwanda akaba aba mu gihugu cy’Ubufaransa, yatangaje ko yatangiye kwamamariza uruganda rwa Guerlain rukora amavuta n’ibindi birungu ruri mu zimaze imyaka myinshi cyane rukora ibi bikorwa.

Sonia Rolland Uwitonze yabaye Miss w’Ubufaransa muri 2000, aca agahigo ko kuba umunyafurika wa mbere ubashije kwambikwa iri Kamba.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram yatangaje ko yishimiye kuba umwe mu bagore bamamaza imibavu n’ibirungo (maquillage) bikorwa n’uruganda rukomeye rwo mu Bufaransa rwa Guerlain.

Yagize ati “Nishimiye kubamenyesha ko niyunze na Guerlain nk’uwamamaza imibavu n’ibirungo. Nshimiye Laurent Boillot ikipe yose ya Guerlain n’itsinda rya LVMH ku bw’icyizere bangiriye.”

Nta yandi makuru yimbitse Sonia Rolland yatanze kuri aya masezerano yagiranye n’uruganda.

Sonia Rolland yiyongeye ku bindi byamamarekazi bitandukanye byamamariza uru ruganda nka Angelina Jolie wasinye amasezerano mu 2017, umukinnyi wa Filime Michelle Yeoh, Esther Kamatari uri mu birabura ba mbere bamuritse imideli mu Bufaransa akaba n’umukobwa w’uwari umwami w’u Burundi Mwambutsa IV n’abandi.

Guerlain ni uruganda ruri mu za mbere zimaze igihe kinini zitangiye gukora. Rwashinzwe mu 1828 rutangizwa na Pierre François Pascal Guerlain.

Sonia Rolland wahishuriye abakunzi be ibyiza byamu akunze kumara igihe kirekire mu gukora filime zitandukanye, zica kuri televiziyo zikomeye ku Isi.

Sonia Rolland yatangiye kwamamariza uruganda rumaze imyaka 191 ku Isi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger