AmakuruImyidagaduro

Social Mula yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi 10 bazahatanira igihembo cya ‘Prix Decouverte 2019’

Umuhanzi w’Umunyarwanda Social Mula, wamenyakanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Umuturanyi,Ku ndunduro, Ma vie n’izindi nyinshi, yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi 10 bazahatanira igihembo cya ‘Prix Decouverte 2019’ gitangwa na Radiyo y’Abafaransa (RFI).

Prix Decouverte ni irushanwa ry’umuziki rihuza abahanzi b’abanyempano muri Afurika aho uwa mbere ahabwa igihembo cy’amayero ibihumbi icumi [10,000 euros] no gukora ibitaramo bizenguruka Afurika na kimwe gikomeye umuhanzi ategurirwa i Paris.

Igihembo cy’umwaka ushize wa 2018 kikaba cyegukanywe n’umuhanzi w’Umunyarwanda Yvan Buravan.

Iyi radiyo ya RFI yamaze gutangaza uruRFI yatangaje urutonde rw’abahanzi 10 bahataniye iki gihembo, Social Mula yisanga ku rutonde aho ahanganye n’abandi bagenzi be 9 baturutse mu bihugu bitandukanye.

Mu bahanzi bahanganye na Social Mula harimo, Bebe Baya wo muri Ghana, Celine Banza ukomuka muri DR Congo, Nasty Nesta ukomoka muri Benin n’abandi.

Iri rushanwa rimaze gutsindirwa n’abahanzi bakomeye muri Afurika mu myaka rimaze kuba, ryatwawe na Tiken Jah Fakoly (Côte d’Ivoire), Rokia Traoré (Mali), Didier Awadi (Sénégal), Amadou na Mariam (Mali), Maurice Kirya (Uganda) na Soul Bang’s (Guinée), Yvan Buravan (Rwanda).

Social Mula abaye umuhanzi nyarwanda wa 5 witabiriye iri rushanwa, ni nyuma ya Mani Martin 2013, The Ben na Angel Mutoni muri 2016 batagize baryegukana, na Buravani 2018 waje no kucyegukana.

Prix Découvertes RFI itegurwa ku bufatanye na Sacem, Institut Français, Umuryango Mpuzamahanga w’Abavuga Igifaransa na UNESCO.

Abahanzi 10 bahataniye iki gihembo cya ‘Prix Decouverte 2019’
Twitter
WhatsApp
FbMessenger