AmakuruImikino

Simba SC yatangaje ko itazitabira CECAFA Kagame Cup izabera hano mu Rwanda

Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yamaze gutangaza ko itazitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup riteganyijwe kubera hano mu Rwanda mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.

Simba SC yatwaye igikombe cya shampiyona ya Tanzania, ni imwe mu makipe y’ibigugu yari ategerejwe muri iri rushanwa riteganyijwe gukinwa kuva ku wa 07 kugeza ku wa 21 Nyakanga 2019.

Iyi kipe mu itangazo yashyize ahagaragara mu mwanya washize, yavuze ko itazitabira iri rushanwa bitewe n’uko izaba iri mu myiteguro y’umwaka w’imikino utaha.

Itangazo riragira riti” Turamenyesha abanyamuryango n’abafana ko uyu mwaka tutazitabira irushanwa rya Kagame Cup riteganyijwe kubera i Kigali mu kwezi gutaha kwa Nyakanga. Impamvu yo kutitabira ni uko tuzaba dusiganwa n’igihe kubera imyiteguro y’umwaka w’imikino utaha.”

Simba SC yavuze ko yamaze kumenyesha icyemezo cyayo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania, bityo hakaba hagomba gushakwa ikipe izayisimbura.

Ikipe ya Simba SC irateganya kujya gukorera umwiherero muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu rwego rwo kwitegura imikino y’umwaka utaha irimo iya shampiyona ndetse na CAF Champions league izaba ihagarariyemo Tanzania.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger