AmakuruImyidagaduro

Sherrie Silver umwe mubatumiwe mu kiganiro cyo kugira inama abakiri bato mu Rwanda

Sherrie Silver ufite inkomoko mu Rwanda yatumiwe nk’umwe mu bashyitsi b’imena mu nama nyungurana bitekerezo, azatanga n’ikiganiro cyo kugira inama abakiri bato  no kububakamo icyizere cyejo hazaza.

Iki kiganiro kizaba ku wa 9 Werurwe 2019 muri Radisson Blu Hotel & Convention Centre, Kigali, guhera saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbili z’ijoro.

Umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze kubaka ibigwi mu mbyino zigezweho dore ko yanahiye abihererwa ibihembo bitandukanye bikomeye ku Isi, yavukiye mu Rwanda ariko akurira mu Bwongereza. Ni umubyinnyi wabigize umwuga wakoranye n’abahanzi batandukanye bakomeye mu ruganda rw’imyidagaduro ku Isi.

Sherrie Silver w’imyaka 25 ,Aherutse kugirwa Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD) icyo gihe agirwa  ambasaderi wa IFAD yahuye na Papa Francis, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani ndetse na Perezida wa Repubulika y’Abadominikani.

 

Umunyarwandakazi Sherrie Silver yagirwaga Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD)
Sherrie Silver avuga ko yahoranye indoto kuva akiri muto zo kubiba impinduka

Sherrie Silver ubwo aheruka guhura na Papa Francis byari ibyishimo bikomeye kuri we
Twitter
WhatsApp
FbMessenger