AmakuruImyidagaduro

Sheebah Karungi yagize icyo avuga mu majwi yumva hari benshi bamwita “Indaya”

Umuhanzikazi Sheebah Karungi wamamaye mu ruhando rwa muzika mu gihugu cya Uganda no mu bihugu bitandukanye by’Afurika,nyuma y’igihe kitari gito yitwa n’abantu ihabara “indaya” yavuze ko yatahuye impavu yihishe inyuma ya byose.

Kwikubitiro uyu muririmbyi yavuze ko kuba anyura ahantu runaka akumva amajwi avuga ko ari indaya, bitamushimisha n’ubwo abirenza ingohe akikomereza gahunda ze, ngo iy0 yicaye atuje afata umwanya wo kubitekerezaho ashakisha icyaba kibyihishe inyuma.

Yavuze ko bigoranye cyane kuba wakwirengagiza ukamaramaza ikintu kivuzwe n’umubare munini w’abantu bazi izina ryawe.

Sheebah avuga ko nyuma yo gutekereza kuri iri zina, yasanze impamvu ihetse izindi zose ari uburyo yaba yitwara ku rubyiniro mu gihe aba ataramira abitabiriye ibirori arimo.

Gusa n’ubwo yavuze ko imyambarire ndetse n’imyitwarire agira imbere y’abakunzi be aribyo bimwambika isura mbi akitwa indaya, yanemeje ko uburyo yagiye yitwara aribwo bwatumye Sheebah aba uwo ariwe kugeza ubu izina rye ryumvikana mu matwi y’abenshi hirya no hino.

Ugbliz yanditse ko Sheebah yaje kumenya impamvu atukwa akitwa ‘indaya’ na benshi bamushinja imyitwarire idakwiye umukobwa. Yavuze ko ibi byose byatumye yitondera uburyo yitwara ku rubyiniro ari nabyo byatumye avugwa cyane, ngo ibi byose yabikuyemo amasomo ahora azirikana.

Yakomeje avuga ko mu trwego rwo kugabanya kuvugwa cyane kw’iri zina, agomba guhindura uko yari asanzwe yitwara ku rubyiniro bityo nawe akaba ashobora kugaragara nk’umuhanzi uzi agaciro ke imbere y’imbaga.

Sheebah ni umuririmbyi,umubyinnyi ndetse akaba n’umukinnyi wa Filime ukomeye muri Uganda,yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo: Nkwatako, Nze wuwo, Go down Low, Binkolera n’izindi nyinshi.

Yatangiye kwandika izina rikomeye mu Ruhando rwa muzika mu mwaka wa 2006, nyuma yo gutandukana n’itsinda yari yinjiyemo rizwi nka “Obsessions”, sheebah yamenyekanye muri sinema muri filime yitwa” Queen of Katwe” yakinnyemo yitwa Shakira.

Sheebah Karungi ni umwe mu bahanzikazi bo mu gihugu cya Uganda bagiye bavugwaho kwiyambika nabi”Ubusa” n’ibi bikaba biri mubituma yitwa “Indaya”.

Sheebah yavuze ko uko agaragara ku rubyiniro aribyo bimiha isura mbi
Imyambarire ye nayo ntishimwa n’abakunzi be
Kubera kwiyambika ubusa yigeze gusabirwa igifungo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger