AmakuruImyidagaduro

Shaddyboo akomeje kuyoboza inkoni y’icyuma ibindi byamamare byo mu Rwanda

Shadia Mbabazi wamamaye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane ku rubuga rwa Instagram, akomeje kuyoboza inkoni y’icyuma ibindi byamamare byo mu Rwanda bitewe n’umubare w’abamukurikira badafitwe n’undi wese.

Nta washidikanya ko uyu mubyeyi w’abana babiri ukuze ariko udasaza ko ariwe urangaje imbere y’ibindi byamamare dufite muri iki gihugu haba mu muziki, mu mikino itandukanye n’ibindi bisata kuko Kugeza ubu ntawe uramusimbura ku mubare w’abamukurikira kuri Instagram bamaze kurenga Miliyoni imwe (1M).

Ubusanzwe Shaddyboo si umuhanzi ndetse SI n’umukinnyi ariko iyo ugerageje kuganira n’abazi byinshi muri byo byombi usanga bamuzi cyane kurusha n’abasanzwe babarizwa muri Ibyo bisata.

Akenshi uyu mubyeyi yamenyekanye kubera uburyo akoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane hagendewe ku mafoto atandukanye ye azicishaho yiganjemo agaragaza ikimero n’ikibero cye bikurura abagabo.

N’ubwo Shaddyboo atari umuhanzi ariko rimwe na rimwe yifashishwa mu mashusho y’indirimbo z’ibyamanare bikomeye bimugwa mu ntege mu gukurikirwa cyane.

Ku rutonde rw’ibyamamare 10 bikurikirwa cyane kuri Instagram mu Rwanda ab’igitsina gore bagaragaramo ni bane gusa atibi Shaddyboo, Knowless Butera, Kate Bashabe na Anita Pendo.

Dore uko urutonde ruhagaze

10. Arthur Nkusi (ibihumbi 504)

9. Anitha Pendo (ibihumbi 558)

8. Mutesi Jolly (ibihumbi 616)

7. Kate Bashabe (ibihumbi 639)

6. Knowless (ibihumbi 665)

5. The Ben (ibihumbi 740)

4. Meddie Kagere (ibihumbi 776)

3. Bruce Melody (Ibihumbi 830)

2. Meddy (ibihumbi 894)

1. Shaddyboo (Miliyoni 1)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger