AmakuruPolitiki

Abakuru b’ibihugu byo mu Karere bateraniye I Addis biga ku kibazo cya DR Congo

Abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Africa y’iburasirazuba bateraniye i Addis Ababa muri Ethiopia bayobowe na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Perezida João Lourenço wa Angola biga ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu gihe bari bicaye baganira iki kibazo imirwano yariho ica ibintu hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23 i Kitchanga n’ahandi muri Masisi.

Kuwa kane ingabo za leta zavuze ko zirimo gusubiza “mu buryo bukomeye” ibitero bya M23 ziyishinja kwanga kubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano igatera ibirindiro byazo.

M23 nayo ivuga ko ingabo za leta zirimo “gutera ibisasu buhumyi ahatuye abantu i Kitchanga, Kingi, Ruvunda” kandi ko “izasubiza bikomeye mu kurengera abaturage bayo”.

Ibiro bya perezida wa DR Congo bivuga ko iyi nama y’i Addis Ababa irimo kwiga ku “kwanga gusubira inyuma kwa M23 ku butaka bwa Congo yafashe bitemewe, ititaye ku masezerano ya Luanda na Bujumbura”.

Ibiro bya perezida w’u Rwanda bivuga ko iyi nama ya Addis Ababa irimo “kwiga ku masezerano yo gukurikiza ya Nairobi na Luanda mu gukemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo”.

Ubutegetsi bwa Kinshasa bushinja ubwa Kigali gufasha umutwe wa M23, ibyo Kigali ihakana ivuga ko iki ari ikibazo cy’abanyecongo ubwabo.

Iyi nama irimo kuba mbere y’inama rusange y’abakuru b’ibihugu bagize umuryango w’Ubumwe bwa Africa izatangira ejo kuwa gatandatu i Addis Ababa.

Iyi ni inshuro ya kabiri muri uku kwezi abakuru b’ibihugu by’akarere bateranye kuri iki kibazo cya DR Congo nyuma y’iyabahuje i Bujumbura mu ntangiriro z’uku kwa Gashyantare.

Intambara mu burasirazuba bwa DR Congo imaze gutuma abaturage barenga ibihumbi 500 bava mu byabo muri teritwari za Rutshuru na Masisi za Kivu ya Ruguru, nk’uko ONU ibivuga.


BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger