AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Sergio Ramos yatangaje amagambo akomeye kuri Andres Iniesta

Nyuma y’umukino wa FC Barcelona na Real Madrid warimo amahane menshi cyane, Sergio Ramos usanzwe ari kapiteni wa Real Madrid yirengagije ibyabereye mu kibuga, avuga amagambo aha icyubahiro Andres Iniesta wakinaga El Classico ya nyuma mu mateka ye.

N’ubwo uyu mukino warangiye Barcelona idatsinze, byibura wayifashije kugumana agahigo ko kumara imikino 42 idatsinzwe muri La Liga.

Barcelona ni yo yafunguye amazamu hakiri kare cyane ibifashijwemo na Luis Suarez, mbere y’uko Christiano Ronaldo yishyura iki gitego ku munota wa 15.

Igice cya mbere cyaranzwe ahanini n’ubushyamirane bukomeye hagati y’amakipe yombi, bwanatumye Sergi Roberto yerekwa ikarita itukura mbere gato y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira.

Lionel Messi yatsindiye Barcelona igitego cya kabiri ku munota wa 72 w’umukino, cyishyurwa na Gareth Bale ku munota wa 72, bityo umukino urangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Muri uyu mukino, Anderes Iniesta yakinnye iminota 58, mbere y’uko asohoka mu kibuga agahambwa urufaya rw’amashyi n’imbaga y’abafana bari buzuye Camp Nou.

Sergio Ramos ni umwe mu bakinnyi batari bameze neza muri uyu mukino.

Uyu mugabo usanzwe ari kapiteni wa Real Madrid ni umwe mu bagaragaye cyane mu bushyamirane bwari mu kibuga, na nyuma y’umukino atangaza ko Lionel Messi yari yishe abasifuzi mu mutwe nyuma y’igice cya mbere ku buryo byagize uruhare ku myitwarire yabo mu gice cya kabiri.

Sergio Ramos ahanganye na Lionel Messi.

Nyuma y’uyu mukino w’amateka, Ramos yaguranye umwambaro na Andres Iniesta, nyuma yandika amagambo aha icyubahiro uyu mukinnyi abicishije kuri Twitter.

Ramos yagize ati” Ntitaye ku byabereye mu kibuga, Classico yo mu ijoro ryakeye izibukwa nk’iya Iniesta. Uzakumburwa nshuti yanjye.”

Ramos na Iniesta batandukanwa na Real Madrid na FC Barcelona bagahuzwa n’uko bombi ari abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Espagne batwaranye na yo ibikombe bitandukanye harimo n’icy’isi cyo mu 2010.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger