AmakuruImikino

Seninga ashobora gusezera ku nshingano zo gutoza Etincelles amazemo amezi abiri

Umutoza Seninga Innocent umaze amezi abiri ahawe inshingano zo gutoza Etincelles FC, ashobora gusezera ku mirimo yo gutoza iyi kipe nyuma yo kutumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe bigizwemo uruhare n’amakimbirane ari hagati y’abakinnyi babiri.

Ubwumvikane buke buri hagati y’umutoza Seninga bushingiye ku kuba iyi kipe y’i Rubavu yifuza kugarura Nahimana Isiaka wamaze kwerekeza muri Kiyovu Sports, ikaba kandi yifuza kwirukana  Kikunda Musombwa Patrick uzwi nka Kaburuta umaze ibyumweru bitatu ubuyobozi bwa Etincelles butazi aho aherereye.

Ni ibintu Etincelles na Seninga batumvikanaho. Amakuru avuga ko umutoza Seninga yabwiye ubuyobozi ko ashaka gusezera ku mirimo yo gutoza iyi kipe y’i Rubavu.

Iby’aya makuru byanemejwe na Visi Perezida wa Etincelles FC, Gafora Abdulkalim, gusa yemeza ko umutoza Seninga Innocent atarabasezera. Uyu muyobozi aganira na Igihe.com yanemeje ko kuri uyu mugoroba hari hateganyijwe inama igamije kunga impande zombi.

Ati” Nta baruwa y’umutoza twari twabona, ibyo ni ibihuha. Ni byo dufitanye inama mukanya. Ntabwo umutoza duhuza kuri Isiaq wagiye muri Kiyovu Sports kandi akidufitiye amasezerano. Ni njye wamusinyishije, ni imyaka ibiri. Kaburuta na we yataye akazi kandi ubu tumaze ibyumweru bitatu dukora. Ni umukinnyi mwiza ariko twumva twamureka kuko ntabwo yubashye akazi.”

Seninga Innocent yasubiye gutoza Etincelles FC tariki ya 10 Kamena ku masezerano y’imyaka ibiri nyuma y’uko ayifashije kuguma mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2015/16.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger