Amakuru ashushyeImyidagaduro

Safi yagarutse ku muzungukazi wavuzweho kuba intandaro y’iherezo ry’urukundo rwe na Parfine

Niyibikora Safi[Safi Madiba] uririmba mu itsinda rya Urban Boyz, yabeshyuje amakuru yavuzwe y’uko umuzungukazi umuhora iruhande ariwe wabaye intandaro y’itandukana rye na Parfine biteguraga kurushinga.

Mu ntangiro za kanama  2017, nibwo urukundo rwa Safi na Parfine Umutesi rwari rumaze imyaka 2 banitegura kurushinga rwashyizweho akadomo, icyo gihe Safi yatangaje ko byatewe n’uko aba bombi baba mu bihugu bitandukanye.

Nyuma havuzwe ibindi byinshi birimo no kuba Safi yarabyaye umwana mu gasozi gusa byose bikagaragara ko ari ibinyoma no gushaka guharabika uyu musore. Mu minsi yashize Parfine yatangaje ko kimwe mu bintu byinshi yapfuye na Safi ari ukutita ku bintu.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram yagize ati “Intera ntishobora gutuma urukundo rwanyu ruhagarara cyangwa ngo mushwane … Kuba uri kumwe n’uwo ukunda sibyo byubaka urukundo ruhamye, ahubwo byose biterwa n’uburyo buri wese yita ku wundi…. Icyo gihe nibwo hubakwa icyizere ndetse n’umubano wanyu ugakomera birushijeho.”

Muri ubu butumwa ikintu cy’ingenzi Parfine yagaragaje ni uko mu rukundo rwabo, Safi yigize ntibindeba bigatuma uyu mugore ahitamo gukuramo ake karenge.

Inkuru yongeye kuvugwa ni ukuba Safi ashobora kuba yaratandukanye na Parfine bitewe n’umuzungukazi umuhora ku ipataro amugenda iruhande, ibi ngo bikaba bishobora kuba  byaratumye Parfine bakundanaga agira umujinya akabwirwa ko uyu musore yaba amuca inyuma agahita akuramo ake.

Mu kiganiro na Isango Star, Safi yamaganiye kure  aya makuru kure avuga ko itandukana rye na Parfine ntaho rihuriye n’uyu muzungukazi.

Yagize ati “ Umuntu murakundana, hari ibintu mudahuza, hari ibintu mudahuza ashingiye uko ureba,uko uvuga uko wambara, gutandukana bibaho ntabwo mwasezeranye hari ibyo tutumvikanye bijyana no kuba atuye kure yanjye no kuba tutarabonanaga cyane.”

Arongera  ati “Kuba ngendana nuriya muzungu ntibivuze ko dukundana, turarimba tukagira abafana benshi ari naho usanga hazamo ingeri zitandukanye… Uwo mukobwa uvugwa ni umufana usanzwe w’inshuti yanjye ntakindi kirengaho.”

Uyu mukobwa  yakunze kugaragara ari kumwe na Safi ubwo bitabiraga ibitaramo bya Guma Guma ndetse akagaragaza urukundo rukomeye kuri mubyara wa Safi ‘Queen Cha’ wari umwe mu bahatanira iki gihembo cyegukanywe n’itsinda rya Dream Boyz.

Uyu muzungukazi kandi akunda kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’itsinda rya ‘Urban Boys’ Safi aririmbamo, akenshi ari kumwe na Safi bigaragara ko n’ubwo tutabihamya bashobora kuba bafitanye ubucuti bwihariye.

Uyu muzungukazi muri PGGSS 7 yari umufana ukomeye wa mubyara wa Safi

 

Bakunda kuba bari kumwe

Inkuru bijyanye: Parfine yahishuye icyatumye atandukana na Safi Madiba

Twitter
WhatsApp
FbMessenger