Amakuru ashushyePolitiki

Ubujurire bw’umunyarwandakazi ufungiye muri Amerika ushinjwa Jenoside bwateshejwe agaciro

Urukiko rwo muri leta zunze ubumwe za Amerika,  rwatesheje agaciro ubujurire bwa Beatrice Munyenyezi, ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside.

Urukiko rwo muri New Hampshire rwatesheje agaciro ubujurire bwa Beatrice Munyenyezi wakatiwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorerwe Abatutsi agamije guhabwa ubwenegihugu bwa Amerika. Muri 2012 nibwo Beatrice yari yahawe ubwenegihugu muri iyi leta.

Muri 2013 Beatrice yahamwe n’icyaha cya Jenoside akatirwa gufungwa imyaka 10, kuri ubu akaba afungiye muri gereza ya Alabama aho azavanwa azanwa mu Rwanda.

Newyork Times yatangaje ko umucamanza ,Judge Steven McAuliffe, yahamije ko ntacyo bashingiraho bemera ubujurire bwa Munyenyezi uvuga ko urubanza rwe rwaciwe nabi akaba asaba ko rwasubirwamo akarenganurwa ku byaha aregwa.

Umunyamategeko wunganira Munyenyezi avuga ko umukiriya we ari umwere ndetse akaba ari kuzira ibinyoma by’abamutanzeho ubuhamya, nyamara ngo batarigeze bamuvugaho ubwo bashinjaga umugabo we mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICTR.

Mu 1994 Munyenyezi yabanje guhungira muri Kenya aho yaje kuva muri 1998 yerekeza muri Amerika ho yabaga atunzwe n’imfashanyo nk’impunzi.

Umugabo we , Arsène Shalom Ntahobali na nyirabukwe, Pauline Nyiramasuhuko bahamijwe ibyaha bya Jonoside, iby’intambara, ibyibasiye inyokomuntu n’andi mahohoterwa bakoze, bakatirwa gufungwa burundu.

Munyenyezi Beatrice w’imyaka 47 yavukiye mu karere  ka  Huye mu cyahoze ari Butare mu ntara y’Amajyepfo, afite abana batatu akaba umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko  wabaye Minisitiri w’uburinganire n’Iterambere ry’umuryango muri Guverinoma ya mbere ya Jenoside.

Beatrice Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibindi byibasiye inyokomuntu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger