AmakuruImyidagaduroUrukundo

Safi Madiba yakomoje ku nkomoko y’inkuru ivuga ko yatandukanye n’umugore we

Umuhanzi Safi Madiba yeruye avuga igihe aheruka kubonanira n’umugore we Judith avuga ko ari ko ari nabyo byabaye inkomoko y’amakuru yasakaye avuga ko yaba yaratandukanye n’umugore we.

Uyu muhanzi yahishuye ko aherukana n’umugore we mur Gashyantare 2019, hakaba haciye amezi asatira arindwi batabonana.

Safi Madiba wahoze mu itsinda rya Urban Boys, ubu akaba asigaye akora wenyine aho abarizwa mu nzu ityunganya umuziki ya The Mane, hari hamaze iminsi igihuha kivuga ko yatandukanye n’umugore we Judith.

Aganira n’umunyamakuru wa Isango Star, Safi yavuze ko amezi abaye 6 atabonana n’umugore we, gusa ngo nta kibazo kirimo kuko bavugana buri munsi.

Yagize ati“ameze neza duherukana mu kwa 2, biranyorohera rwose, umuntu aba yaravutse wenyine akabasha kuba umugabo, ntabwo rero iyo umaze gukura ari bwo wabura umuntu ngo uhangayike, ahubwo ugerageza gushaka uburyo wakoresha ibyateye imbere mukuvagana, ibintu nk’ibyo.”

Yakomeje agira ati“Ushohobora kubaka urugo n’udahari rukaba rwiza kuruta uwo mwaba muri kumwe, ibyo nta kibazo kirimo, ibyo gutandukana simbizi ni ibintu by’ibihuha, twatandukanye nabikubwira ariko sibyo.”

Safi Madiba na Niyonizeye Judith basezeranye imbere y’amategeko taliki ya 1 Ukwakira 2017, bemeranya kubana akaramata, kuri uwo munsi ni nabwo hakurikiyeho umuhango wo gusaba no gukwa ababyeyi babiha umugisha,

Judith wabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari ho akorera, amaze amezi 6 atabonana n’umugabo we kubera impamvu z’akazi.

Safi na Judith baherukana mu kwa 2
Twitter
WhatsApp
FbMessenger