AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Safi Madiba mu gihe kigera ku mezi atatu adaca iryera umugore we bongeye kubonana-AMAFOTO

Niyibikora safi uzwi nka Safi Madiba muri muzika y’u Rwanda nyuma y’igihe kinini atabonana n’umugore we Niyonizera Judith bongeye kubonanan ku munsi wabakundanye ariwo st valentin.

Tariki ya 1 Ukwakira 2017 nibwo safi Madiba yatunguye benshi akora ubukwe na Niyonizera Judith dore ko biri mu byavugishihe bamwe kubera ko batacyekaga ko Safi ari mu bazakora ubukwe vuba.

Nyuma yo kurushinga kwa Safi na Judith,hahise havuka umwuka mubi uvanze n’amakimbirane mu bantu batakiriye neza ukubana kwaba bombi  aho wasangaga abantu banyuranye basebya Judith ndetse bamwe bakanabatuka ibitutsi bikomeye gusa Safi nk’umugabo yabyitwayemo neza bigera aho birahosha.

Safi na Judith batunguye benshi ubwo bajyaga mu rukiko nyuma bikanarangira bakoze ubukwe

Judith nyuma yo gukora ubukwe wahise werekeza muri Canada aho byavugwaga ko agiye kuburana n’uwahoze ari umugabo we witwa Rick Hilton wari wakamejeje bidasanzwe ashimangira ko Judith ngo yamuhemukiye, akamurya imitungo ye.

Safi kuri St Valantin nk’abandi bose yari yaryohewe
Safi na Judith bagiye ahitaruye umujyi wa Kigali mu buryo bwo gushimangira urukundo bo bombi bafitanye

Ubwo Isi yose yizihizaga umukunzi w’abakundana uzwi nka St Valantin uba kuya 14 Gashyantare, Safi yagaragaye yasohokanye n’umugore we Judith mu gace gaherereye mu karere ka Kamonyi, hirya y’umujyi wa Kigali gato bishimanye mu buryo budasanzwe bombi bafite icupa rya Champagne barimo kurisangira nyuma y’igihe kinini batabonana.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger