AmakuruAmakuru ashushye

Safari George wagaragaye aniga DASSO yagejejwe imbere y’ubutabera

Umworozi wo mu Murenge wa Karangazi wagaragaye mu mashusho aniga DASSO, kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Nzeli, yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha burega Safari George, icyaha cyo gukubita no kubangamira ubuyobozi. Bukaba bwasabiye Safari George gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko arekuwe yacika ubutabera.

Safari George n’umwunganizi we, Me Mugwiza Fidel, babwiye urukiko ko akwiye kurekurwa akaburana ari hanze kuko ibyabaye kwari ukwirwanaho.

Safari yabwiye urukiko ko DASSO yabanje guciraho imyambaro umushumba we, amurekuye yirukansa Safari ashaka kumukubita undi nawe aritabara.

Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwanzuye ko ruzatanga umwanzuro kuri uru rubanza ku wa Kane tariki ya 09 Nzeli 2021, saa cyenda z’igicamunsi.

Twabibutsa ko nyuma y’iyi mirwano, hakwirakwiye kumbuga nkoranyambaga hakurikiyeho guhagarika mu nshingano DASSO wagaragaye muri aya mashusho hamwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi wafashe aya mashusho.

Kuri Safari George wagaragaye aniga DASSO, yatawe muri yombi akaba yagejejwe imbere y’ubutabera kuri uyu wa Kabiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger