AmakuruImikino

Rwatubyaye Abdul yahishuye ikintu cyamugoye akigera muri Amerika

Rwatubyaye Abdul ni myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi umaze iminsi mike avuye muri Rayon Sports akererekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu ikipe ya Sporting Kansas City ikina muri Shampiona izwi nka Major League Soccer.

Akigera muri Amerika aho iyi kipe ibarizwa, yagowe n’ibintu bitandukanye ariko akajya akora ibishoboka byose kugira ngo amenyere, mu kiganiro yahaye itangazamakuru ubwo yari agarutse mu Rwanda mu ikipe y’igihugu ifitanye umukino na Cote d’Ivoir mu gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika u Rwanda rwanamaze gusezererwa, yagarutse kuri bimwe mu byamugoye.

Mu by’ibanze byamugoye harimo imirire yo muri leta zunze ubumwe za Amerika, kumenya ibikorerwa mu nyubako iri ku kibuga bakoreraho imyitozo, kumenya Stade nkuru y’ikipe, Ibi byose Rwatubyaye byamufashe nk’iminsi 3 kugira ngo amenyere kubera ko bamuhaye umuntu ugomba kumumenyereza.

Ku bijyanye n’imirire, yagiye muri resitora abona urutonde rw’ibyo bafite ariko guhitamo ibyo arya biramunanira ariko kubera ko bari bamuhaye umuntu umumenyereza amwereka uko babikora.

Ku bijyanye no kumwereka aho bakorera imyitozo, yinjiye mu nyubako ihari bamwereka aho ibintu byose bikorerwa, avugana n’abatoza, asubiyeyo biramunanira arayoba.

Ururimi rwo ntabwo rwamugoye cyane keretse uburyo bavuga icyongereza bihuta cyane bikaba ngobwa ko abasubirishamo ariko ari kugenda amenyera.

Rwatubyaye Abdul ubu ari muri shampiyona ikinamo abakinnyi bakoze ibigwi bikomeye ku Isi nka Zlatan , Rooney n’abandi, kuri we ngo ntiyigeze anabirota ku buryo n’ubu abona akiri mu nzozi, yivugiye ko nawe yabanje kubifata nk’ibihuha icyakora amaze kujya ku rutonde rw’abakinnyi 18 ikipe ye ikoresha mu mikino 3 bamaze gukina rero ngo ubu nibwo ari kubyemera neza.

Akimenya ko agiye kujya gukina muri Amerika no kuryama byaramunaniye, Rwatubyaye ntabwo yari yagaragara muri 11 babanzamo muri Sporting Kansas City kuko hari abakinnyi bakomeye ariko we yiteguye kurushanwa ndetse akanategereza imyanzuro y’umutoza.

Ku mwanya akinaho hariho abakinnyi bakomeye ndetse bamazemo igihe, hari Kapiteni w’iyi kipe uhamaze hafi imyaka 12, hariho umukinnyi waciye muri Barcelona na Celta Vigo zo muri Espagne, hari n’umukinnyi wo muri Hungary yasanzeyo.

Amafaranga yaguzwe n’amafaranga ahembwa byakomeje kugirwa ibanga ntacyo yabitangajeho.

Akigera muri Amerika yakiriwe neza ku kibuga cy’indege bahita bajya kumwereka Hotel aba acumbitsemo, ubwo yagarukaga mu Rwanda ntabwo yari akiba muri Hotel ahubwo ikipe yamaze kumuha inzu yo kubamo.

Ku bijyanye n’ibishushanyo afite ku mubiri we, yavuze ko hari ibimeze nk’amarira afite ku maso bifite aho bihuriye n’urupfu rw’ababyeyi be kuko yababuze akiri muto.

Iyi kipe ya Sporting Kansas City ni ikipe ikomeye yanabaye iya mbere mu gace k’u Burengerazuba mu mwaka wa 2000 na 2013, itwara igikombe cy’igihugu kizwi nka US Open Cup mu mwaka wa 2004, 2012, 2015 na 2017.

Rwatubyaye  kandi ubu ari mu ikipe irimo abakinnyi banyuze mu makipe akomeye nka Andreu Fontàs wakiniye Girona yo mucyiciro cya mbere mu Butariyani, FC Barcelone, Mallorca na Celta Vigo zo muri Espagne, ndetse na Roger Espinoza wakinnye muri Wigan ndetse banatwarana FA Cup batsinze Manchester City mu Bwongereza.

Rwatubyaye Abdul agaragara muri 18
Imirire yo muri Amerika yabanje kumugora
Abafana b’ikipe bamwakiriye neza

 

Kagere, Tuyisenge Jacques, Rwatubyaye na Djihad mu ikipe y’igihugu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger