Amakuru ashushyeUbukungu

RwandAir mu mpera z’ukwakira iratangira gukora urugendo Brussel-Kigali

RwandAir isanzwe ikora ingendo zigera kuri 24 nindenge mu bihugu bitandukanye yorohereje abanyarwanda bajyaga i Brussels kuberako mumpera z’ukwakira iratangiza urugendo ruva i Brussels.

Guhera  ku ya 31 ukwakira 2017 indege ya RwandAir izatangira gukora urugendo ruva i Brussels aho izajya igenda inshuro 3 mu cyumweru nukuvuga  kuwa kabiri, kuwa kane ndetse no kuwa gatanu.

Nkuko umuyobozi wa RwandAir abitangaza yavuze ko bafite icyizereko uru rygendo bagiye kujya bakora ruzafasha abakiriye babagana kujya bakora ibikorwa byabo mu buryo bwihuse

RwandAir igenda yongera ingendo bakora ndetse bakanagura izindi ndege zo kubafasha doreko umwaka ushize baguze indege ya Airbus A330 bakaba bakora ingendo mu byerekezo 24 bakaba bafite nindege zikora ingendo i burayi ndetse no muri Asia barateganya  kugera i guangzhou mubushinwa yewe ngo mu mwaka 2018 barateganya kugera i Newyork muri leta zunze ubumwe z’Amerika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger