Amakuru

Rwanda Cyclng Cup 2019 ; Munyaneza Didier yegukanye isiganwa rya ‘Kivu Race

Rwanda Cyclng Cup 2019 ; Munyaneza Didier yegukanye isiganwa rya ‘Kivu Race’

Kuri uyu wa Gatandatu hakinwe agace ka kane ka Rwanda Cycling Cup aho abakinnyi bazengurukaga intera y’ibilometero 7.5 .

Munyaneza Didier ukinira Benediction Excel Energy ni we wegukanye agace ka kane nyuma yo gusiga mugenzi we, Nsengiyumva Shemu wa Les Amis Sportifs bari bahanganye.

Aka gace kane muri Rwanda Cycling Cup iri gukinwa ku nshuro ya gatanu, ntabwo karimo Uwizeyimana Bonaventure wegukanye ‘Northern Challenge’ muri Nyakanga, Nkurunziza Yves watwaye Tour de Kigali mu kwezi gushize na Mugisha Moïse watwaye Rwamagana Circuit mu ntangiriro z’uku kwezi.

Mu bagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23 (Elite men & U-23) bazengurutse inshuro 20 (150 km), isiganwa ryegukanwe na Munyaneza Didier uzwi nka Mbappé nyuma yo gusiga Nsengiyumva Shemu wa Les Amis Sportifs, aho aba bombi bashyizemo ikinyuranyo kirenga iminota itatu ku bari babakurikiye.

Mu cyiciro cy’ingimbi cyazengurutse inshuro 15 (112.5 km), uwatsinze ni Muhoza Jean Eric ukinira Les Amis Sportifs, uyu wanaherukaga gutwara isiganwa rya Rwamagana Circuit.

Mu bakobwa bazengurutse inshuro 12 zingana n’ibilometero 90, uwa mbere yabaye Izerimana Olive wa Benediction Club y’i Rubavu, akurikirwa na mugenzi we bakinana, Ishimwe Diane.

Rwanda Cycling Cup 2019 izakomeza mu kwezi gutaha, tariki ya 19 Ukwakira hakinwa Huye Circuit.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger