Zimbabwe igiye kongera gushyira ku isoko idolari ryayo bwite
Minisitiri w’imari muri Zimbabwe ,Mtuli nkube ye,eje ko Zimbabwe igiye kongera gushyira ku isoko idolari ryayo bitarenze uyu mwaka wa 2019 , kubera ibiura ry’Amadolari y’Amerika bakoreshaga akoje gushyira ubukungu bwa Zimbabwe ahabi.
Zimbabwe yahagaritse gukoresha ifaranga ryayo ryari ririmo guta agaciro muri 2009, ubutegetsi bwa Robert Mugabe bubuze uko bubigenza buhitamo gukoresha Idorari ry’Amerika n’andi mafaranga y’amahanga arimo I Rand rya Afurika y’Epfo.
Ariko, aya mafaranga y’amadolari y’Abanyamerika yaje kugenda abura kugeza n’aho bihagarika ubukungu bwose nk’uko iyi nkuru dukesha Jeune Afrique ivuga.
Minisitiri Mtuli kuri uyu wa Gatanu ushize akaba yaravuze ko bageze kure bakusanya amafaranga y’amahanga ngo batangize ifaranga ryabo. Ati: “Mushobora kubara amezi nta myaka.”
Minisitiri Mtuli Ncube w’imyaka 56 yavuze ko kugarura idolari rya Zimbabwe bizafasha Guverinoma guhangana n’amasoko anyuzwaho amafaranga binyuranye n’amategeko, yatumye ata agaciro (inflation).
Yagize ati “Navuga ko hari intambwe yatewe ishingiye ku mbaraga zacu zo guhuza amafaranga yo hanze ahagije no gutangiza iryacu faranga. Ushobora kubara mu mezi ariko ntibizafata imyaka.’’
Mu 2016, Guverinoma ya Zimbabwe yagerageje kuziba iki cyuho cy’ibura ry’amadolari yifashishije impapuro mvunjwafaranga, zahabwaga agaciro nk’ak’idorali ariko kubera kubura icyizere mu bakora mu nzego z’ubukungu agaciro kazo kamanuka byihuse nabyo biba birananiranye.
Perezida Emmerson Mnangagwa wasimbuye Robert Mugabe mu mpera za 2017, kugeza ubu nawe iki kibazo ntarabasha kugikemura ndetse ngo cyarushijeho gufata intera mu minsi ishize ubwo hatangizwaga gusaba umusoro ku ihererekanya ry’amafaranga hakoreshejwe uburyo bw’ikorabuhanga mu mabanki hagamijwe kongera imisoro y’igihugu.